Inkuru Nyamukuru

Imikino: Ikipe y’u Rwanda ya Beach volleyball itsindiwe muri 1/2

todayAugust 6, 2022 76

Background
share close

Ikipe y’u Rwanda igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste batsinzwe na Australia mu mukino wa 1/2 muri Beach Volleyball mu mikino ya Commonwealth, bituma bazahatanira umwanya wa 3.

Australia nabwo yari yaratsinze Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste mu matsinda y’imikino ya Commonwealth, ihuza ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza amaseti 2-0.

Aba basore bari bafite ikizere cyo kwigaranzura Australia yari yabatsindiye mu itsinda, ariko ntibyabagendekeye neza kuko Australia yongeye kubasubira, maze ibatsinda iseti ya mbere ku manota 21 kuri 18 y’u Rwanda, iseti ya kabiri iyitsinda ku manota 21 kuri 15, ihita inakatisha tike y’umukino wa nyuma.

Biteganyijwe ko umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu uzahuza aba basore b’u Rwanda, Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste ndetse n’ikipe y’impanga z’a Bongereza Joacquim Bello na Javier Bello. Umukino ukazaba ku isaha ya saa munani zo mu Rwanda.

U Rwanda rwari rwabonye itike ya 1/2 nyuma yo gutsinda New Zealand, ni mugihe Australia yabonye itike imaze gutsinda Sri Lanka.

U Rwanda rwari mu itsinda rya kabiri, kuva rwatangira kwitabira iyi mikino ni ubwa mbere mu mateka rwagera muri ½, yaba mu bagabo ndetse n’abagore, bivuze ko ari amateka bakoze, ndetse haracyari n’amahirwe yo kwegukana umudari.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ubushinwa Bwahagaritse Ibiganiro n’Amerika, bukaza imyitozo yo kurasa Tayiwani

Abategetsi bo muri Tayiwani kuri uyu wa gatandatu batangaje ko igisirikare cy’Ubushinwa cyakoze imyitozo y’uburyo cyagaba ibitero kuri icyo kirwa gikoresheje indege n’amato y’intambara. Tayiwani iravuga ko ibyo byakozwe mu rwego rwo kwihimura kubera uruzinduko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika, Nancy Pelosi, yagiriye muri icyo gihugu. Urwo ruzinduko kandi rwatumye Ubushinwa buhagarika ibiganiro bwagiranaga na Leta zunze ubumwe z’Amerika ku byerekeye umutekano n’ibindi bitandukanye. Ministri w’Ububanyi n’Amahanga w’Amerika Anthony Blinken […]

todayAugust 6, 2022 378

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%