Urubyiruko rw’abakobwa ndetse n’abagore barishimira ubwoko bw’impapuro z’isuku y’abagore n’abakobwa (Cotex cyangwa Pads) bakenera mu gihe cy’imihango, zishobora gukoreshwa mu gihe cy’imyaka ibiri, bidasabye ko hari izindi bagura.
Ni Cotex zikoze mu mwenda udashobora kugira ingaruka ku bazikoresha
Ni impapuro z’isuku zitwa KosmoPads zikorerwa mu Rwanda, zikanakorwa n’Abanyarwanda, aho zikoze mu buryo iyakoreshejwe ishobora kumeswa n’isabune isanzwe, ubundi ikanikwa ikongera gukoreshwa nta kibazo.
Izi Cotex zikozwe mu mwenda usanzwe ari nawo ujya ku mubiri, ariko kandi ukaba udashobora kugira ingaruka izo ari zo zose ku ruhu rw’umuntu, hakongerwamo igitambaro gishobora gufata imihango myinshi, ku buryo kitakuzura vuba, hanyuma inyuma yacyo hakajyaho ikindi gitangira iyo mihango igihe cyose yaba irenze cya gitambaro cya mbere, kugira ngo idasohoka ku buryo yakwanduza umwenda w’imbere.
Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa bamaze igihe bakoresha Cotex z’ubwoko bwa Kosmopads, bavuga ko byababafashije cyane, kuko uretse kuba byarabafashije mu buryo bwo kwizigamira, ariko kandi ngo hari n’abo izisanzwe zagiragaho ingaruka ku mubiri.
Benitha Irumva Kezakase w’imyaka 18, atuye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, avuga ko KosmoPads zamufashije cyane ugereranyije n’izindi yakoreshaga mbere.
Ati “Najyaga ngira ikibazo cyo kubabuka mu gihe nambaye izindi pads zikoreshwa rimwe zikajugunywa, cyari ikibazo cyampangayikishaga cyane, gusa aho natangiriye gukoresha KosmoPads, ntabwo nongeye guhura n’icyo kibazo. Ku bijyanye no kwizigamira naho zaramfashije, amafaranga nakoreshaga buri kwezi barayampa noneho nkayazigama ku ruhande”.
Urubyiruko rw’abakobwa ruvuga ko Kosmopads zabafashije mu buryo butandukanye
Amen Divine Ikamba wo mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, na we avuga ko ibyo bikoresho by’isuku byamunyuze.
Ati “KosmoPads ni udukoresho twiza mu buryo butandukanye, ku kijyanye n’ubukungu turafasha cyane, kuko urebye nk’utundi dukoresho abandi basanzwe bakoresha, utwo gukoresha mu mezi atandatu, twaba dukubye inshuro zirenze enye Kosmopads, kuko jye mu mezi atandatu nakoreshaga ibihumbi nka 12, ariko Kosmopad naguze iy’ibihumbi 2, kandi nzayikoresha muri ayo mezi yose”.
Brandine Umuziranenge ni we washinze uruganda rwa Kosmotive, ari narwo rukora Kosmopads, avuga ko igitekerezo cyo gukora ibikoresho by’isuku y’abagore n’abakobwa, cyavuye ku bibazo yakundaga kwandika byugarije abana b’abakobwa, bakundaga gusiba ishuri cyangwa akazi bitewe no kubura ibikoresho byifashishwa mu isuku y’imihango.
Ati “Icyo gihe nandika byari muri 2017, umubare wari wagaragaye mu bushakashatsi werekanye ko ari 18% basiba, dukora ubuvugizi uwo mwaka wose, ariko nta kindi gikoresho kigeze cyiyongera ku isoko. Turavuga tuti reka turebe ko nta kindi twakora, kuko ntabwo twaguma tuvuga gusa, ahubwo dushake ikindi twakora cyaramba cyangwa gihendutse kurusha ibindi, cyatuma nta mukobwa wicara ngo avuge ngo buri minsi itanu mu kwezi nzajya nsiba, nicyo cyatumye dutangira Kosmopads”.
Brandine Umuziranenge
Ati “Byatanze ibisubizo cyane, kubera ko wenda dukuyemo kuba tuzikora hakagira nk’ibigo bizigurira abo byari bisanzwe biziha, cyangwa abantu baza kuzigura bandi, hari abana benshi uyiha akakubwira ati jye nabaga menyereye ko imihango iza nkagenda nkaguma mu rugo. Kuri twe kubasha kuzibaha ukamenya ngo agiye kumara imyaka ibiri arimo kwiga ni igisubizo”.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’uburinganire no kongerera abagore ubushobozi muri MIGEPROF, Silas Ngayaboshya, asanga gukora izidakoreshwa rimwe gusa ari kimwe mu bisubizo birambye.
Ati “Iki ni kimwe mu bisubizo, kandi nka MIGEPROF tubona ko kizaba igisubizo kirambye, ndetse tukareba no ku rundi ruhande, kuko ikibazo si ukuzigira gusa hari n’icy’imyumvire yaba ku ruhande rw’abagabo n’abana b’abahungu babana n’abakobwa cyangwa bari kumwe ku ishuri, nibyo turimo gukora kugira ngo kujya mu mihango bibonwe nk’uburenganzira bwa muntu, atari ikintu cyatuma avangurwa”.
Silas Ngayaboshya asanga ikorwa rya Kosmopads ari igisubizo kirambye
Ku munsi Kosmotive ishobora gukora Kosmopad 5,000 bingana n’amapaki 1000, kuko muri buri paki haba harimo 5, bakaba bakoresha abagore n’abakobwa 100, aho bafite intego zo gukora Kosomopas zishobora kuzahaza abagore n’abakobwa bagera kuri miliyoni 2 mu gihe cy’imyaka ibiri.
Ijonjora ry’abanyempano bazahagararira Intara y’Iburengerazuba mu marushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi ryarangiye 46 aribo bemerewe. ArtRwanda-Ubuhanzi mu Ntara y’Iburengerazuba yari yitabiriwe n’abanyempano 131 mu 150 bari biyandikishije, ariko nyuma yo gutambuka imbere y’akanama nkemurampaka hemejwe ko abatsinze bazahagararira Intara y’Iburengerazuba ku rwego rw’Igihugu ari 46. Mu batambutse bazahatana ku rwego rw’Igihugu harimo 31 b’igitsina gabo mu gihe 15 ari igitsina gore, naho akarere gafite umubare munini w’abatsinze ni Rubavu gafite 16, naho […]
Post comments (0)