Avuga ko ari uburyo buzafasha ko n’undi wese uzajya ugira ubumuga nyuma, ntibizongera gusaba ko bongera kuzenguruka mu mirenge yose, ahubwo azajya ahita ashyirwa muri sisiteme, binyujijwe ku bamwegereye bazahabwa uburenganzira bwo kumushyiramo, ubundi byemezwe n’inzego zo hejuru.
Kugeza ubu NCPD nta mibare ihamye y’abantu bafite ubumuga yari ifite, kuko yagenderaga k’uyo yahawe n’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu mwaka wa 2012.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’urugaga rw’imiryango y’abantu bafite ubumuga, François Xavier Karangwa, avuga ko bafite inyungu nyinshi muri iri barura, yaba ku ruhande rw’abafite ubumuga nyir’izina cyangwa se ku nzego za Leta.
Ati “Ni byinshi twaburaga, kubera ko ayo makuru yabaga adahari, bigatuma tutabasha kugira ibintu bimwe na bimwe tugeraho, ariko nitumara kubona iyo mibare, icyo gihe tuzicara tuvuge tuti reka twihe umuhigo, wenda ko iki dushobora kukirandura mu gihe iki n’iki, buri wese azane imbaraga ze, ibyo bintu bishyirwe mu bikorwa”.
Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) mu Rwanda, Julianna Lindsey, nka bamwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba NCPD, avuga ko Igihugu cyose gifite iyo sisiteme y’ikoranabuhanga yifashishwa mu kubarura abafite ubumuga, ifasha mu kubika amakuru yose akenewe harimo n’ay’abana, agakoreshwa bahabwa ubufasha butandukanye buba bubagenewe.
Ni gahunda NCPD izafashwamo n’abafatanyabikorwa batandukanye
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abantu bafite ubumuga ibihumbi 446 bagaragajwe n’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2012, mu gihe NCPD iteganya ko mu ibarura bazikorera hifashishijwe ikoranabuhanga bazabona abantu bafite ubumuga bagera kuri miliyoni imwe.
Biteganyije ko ibarura ry’abafite ubumuga rizatangira mu kwezi k’Ukwakira 2022, rikazatwara ingengo y’imari ingana na miliyali imwe y’Amafaranga y’u Rwanda.
Kaminuza yigisha amasomo ajyanye n’ubuvuzi n’ubuzima kuri bose, University of Global Health Equity (UGHE) iherereye i Butaro mu Karere ka Burera, yahaye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters), abahasoje amasomo 44, umuhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame. Madamu Jeannette Kagame yifatanyije na Kaminuza ya UGHE mu gutanga impamyabumenyi Mu bandi bitabiriye uwo muhango harimo Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine n’abayobozi batandukanye ba Kaminuza ya Global Health Equity ndetse n’Umuryango […]
Post comments (0)