Ku wa Gatatu tariki ya 9 Ugushyingo, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda babiherewe amahugurwa rya gatatu (FPU-3) rigizwe n’abapolisi 180 ryahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali ryerekeza mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Centrafrique (MINUSCA).
Commissioner of Police (CP) Costa Habyara, uyobora ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya Iterabwoba, yifurije iri tsinda ryoherejwe ku nshuro ya mbere mu butumwa bwa MINUSCA rizakorera ahitwa Bangassou, muri Kilometero 727 uturutse mu murwa mukuru Bangui, kugerayo amahoro no kuzasohoza neza inshingano zibajyanye.
Iri tsinda rya RWAFPU-3 niryo ryoherejwe bwa mbere mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gace ka Bangassou aho bazaba bafite inshingano zitandukanye zirimo no kurinda abaturage b’abasivili.
Mu mpanuro bahawe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, ku wa Kabiri, DIGP Felix Namuhoranye yabasabye kuzitwara neza mu kazi, bagahesha isura nziza igihugu kibatumye, baba intangarugero mu kazi bazaba bashinzwe.
Ribaye itsinda rya kane ryoherejwe muri Repubulika ya Centrafrique nyuma y’andi atatu yari asanzweyo agizwe n’abapolisi 460 bose hamwe.
Ku wa Kabiri tariki 08 Ugushyingo 2022, urubanza rw’umwe mu bakekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Kabuga Félicien rwasubukuwe, humvwa ubuhamya bw’umwe mu bari mu mutwe witwaraga gisirikare, Interahamwe. Kabuga Felicien Umutangabuhamya wahawe izina rya KAB007 yatanze ubuhamya ku ruhare rwa Kabuga muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, cyane cyane mu mujyi wa Gisenyi, ubu akaba ari mu karere ka Rubavu. Uyu mutangabuhamya yumviswe ari ku […]
Post comments (0)