Inkuru Nyamukuru

Huye: Yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe icyaha cyo gusambanya Umwana w’umuhungu

todayDecember 21, 2022 134

Background
share close

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo umukobwa w‘imyaka 32 icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17, rumuhamya icyaha maze rumuhanisha igifungo cy’imyaka 25.

Icyo cyaha cyabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Nzeri 2022 iwe mu rugo, mu mudugudu wa Runga, Akagari ka Kaburemera,Umurenge wa Ngoma, ho mu Karere ka Huye, aho nyuma y’aho ababyeyi b’umwana bamushatse bakamubura, mu rukerera bakamusanga aryamanye n’uyu mukobwa.

Uregwa yavuze ko yari yamutumyeho ngo aze amusure kubera ko yari arwaye, yahagera bakararana kandi ko bari inshuti.

Urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka 25, nk’uko biteganywa mu ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RDC: Imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC n’umutwe wa M23

Imirwano hagati y’ingabo za leta ya Repubulika ya demukarasi ya Kongo FARDC n’umutwe wa M23 yongeye kubura kuva mu gitondo cyo ku wa kabiri. Iyo mirwano yabereye mu duce twa Mulimbi, Rusekera no mu nkengero zaho mu birometro 35 uvuye i Kitshanga muri teritware ya Masisi. Ingabo z’umutwe wa M23 ku ruhande rwazo zatangaje ko zitigeze ziva mu birindiro byazo. Ibi byatangajwe mu gitondo cyo ku wa kabiri na Colonel […]

todayDecember 21, 2022 154

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%