Muri uyu mwaka, itsinda ry’abaganga b’Abashinwa baje mu Rwanda boherejwe na Guverinoma y’Igihugu cyabo, bavuye abarwayi bagera ku 12,291.
Abaganga b’Abashinwa baza mu Rwanda buri mwaka
Guhera mu 1982, Guverinoma y’u Bushinwa yatangije gahunda yo kujya yohereza itsinda ry’abaganga mu Rwanda buri mwaka, mu rwego rwo kuzamura ubutwererane mu bijyanye n’ubuzima.
Akenshi iryo tsinda riba rigizwe n’abaganga 15, bakoherezwa ku bitaro bya Masaka n’ibya Kibungo, aho bakorana na bagenzi babo b’Abanyarwanda, batanga ubuvuzi bwiza kandi banasangira ubunararibonye.
Imibare itangwa na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, ivuga ko mu myaka 40 ishize iyo gahunda yo kohereza abaganga mu Rwanda itangiye, hamaze kuvurwa abarwayi basaga ibihumbi 500.
Itsinda ry’abaganga ryaje muri uyu mwaka wa 2022, naryo ryari rigizwe n’abaganga 15, bakaba baravuye abarwayi bagera ku 12,291, abagera ku 1,200 muri abo bakaba barabazwe.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, nibwo Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yateguye ibirori byo gusezera kuri abo baganga bagiye no kwakira abashya baje.
Iryo tsinda ry’abaganga b’Abashinwa rigizwe n’inzobere mu kubaga ‘surgery’, abahanga mu buvuzi bw’amagufa, abavura amenyo, abize ubuvuzi rusange (general medicine), abahanga mu gutera ibinya n’ibindi.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, mu ijambo yavugiye muri ibyo birori byo gusezera abo baganga, yavuze ko hari bamwe muri bo banarwanye urugamba rwo guhangana na Covid-19, babijyanana no kuvura izindi ndwara.
Yagize ati “Bigiranye ubucuti bukomeye n’abaturage. Batanze ibikoresho byo kwa muganga ku Bitaro bya Kibungo, bagiye kuvura abanyeshuri kuri GS Mburabuturo no ku Kigo nderabuzima cya Gahanga kuvura abaturage”.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, Iyakaremye Zachée na we wari muri ibyo birori, yavuze ko abo baganga b’Abashinwa bagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubuzima bw’Abanyarwanda, kuko batanze umusanzu ku baganga bo mu Rwanda cyane cyane mu bice by’ubucuzi bifite inzobere nkeya.
Ubuyobozi bw’itorero ryitwa Ebenezer Rwanda, bwamaganye amakuru avugwa ko barimo kugurisha urusengero ruri i Giheka mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya w’Akarere ka Gasabo, bukavuga ko ayo makuru ari ibihuha. Ku wa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2022, umwe mu bayobozi b’iryo torero witwa Donatien Ntagungira, yemeje iby’amakuru yari yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ko barimo kugurisha urusengero rw’i Giheka, Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 400. Ntagungira yavugaga ko badashaka ahantu […]
Post comments (0)