Inkuru Nyamukuru

Urwego rw’Ubucamanza rwavuguruye amasaha y’akazi

todayDecember 30, 2022 102

Background
share close

Urukiko rw’Ikirenga ku ya 28 Ukuboza 2022, rwagaragaje amasaha mashya y’akazi, bikaba bibaye nyuma y’umwanzuro wafatawe mu nama y’Abaminisiti mu Kwezi k’Ugushyingo, uvuga ko amasaha yo gutangira akazi azahinduka guhera muri Mutarama 2023, aho akazi kazajya gatangira saa tatu za mu gitondo kakarangira saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Muri ayo mabwiriza yashyizweho n’Urukiko rw’Ikirenga, biteganyijwe ko mu gutegura guhanda y’iburanisha, urubanza rwa mbere rushyirwa saa tatu za mu gitondo (9:00AM), ku zindi manza zikurikiye, urukiko rukagena amasaha ababuranyi bagomba kuzitabiraho.

Gusa nanone muri ayo mabwiriza mashya, yasinywe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, akaba na Perezida w’Inama nkuru y’Ubucamanaze, Dr Faustin Ntezilyayo, biteganyijwe ko ku munsi w’iburanisha abakozi bireba bagera ku kazi isaha imwe mbere y’uko ritangira, ni ukuvuga saa mbiri za mu gitondo (8:00AM), kugira ngo bategure uko iburanisha ritangirira igihe kandi rikagenda neza.

Muri ayo mabwiriza mashya kandi, biteganyijwe ko umukozi w’Urwego rw’ubucamanza ashobora gukorera mu rugo cyangwa ahandi hantu, mu gihe yabyemerewe mu buryo bw’inyandiko n’umuyobozi we wo ku rwego rwa mbere.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abaganga b’Abashinwa bavuye abasaga 12,000 mu Rwanda muri 2022

Muri uyu mwaka, itsinda ry’abaganga b’Abashinwa baje mu Rwanda boherejwe na Guverinoma y’Igihugu cyabo, bavuye abarwayi bagera ku 12,291. Abaganga b’Abashinwa baza mu Rwanda buri mwaka Guhera mu 1982, Guverinoma y’u Bushinwa yatangije gahunda yo kujya yohereza itsinda ry’abaganga mu Rwanda buri mwaka, mu rwego rwo kuzamura ubutwererane mu bijyanye n’ubuzima. Akenshi iryo tsinda riba rigizwe n’abaganga 15, bakoherezwa ku bitaro bya Masaka n’ibya Kibungo, aho bakorana na bagenzi babo […]

todayDecember 30, 2022 49

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%