Umwe mu bahoze bakuriye inyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri Niger, Rhissa Ag Boula, yatangiye gahunda yo kwamagana abasirikare bahiritse Perezida Mohamed Bazoum ku butegetsi mu mpera z’ukwezi gushize.
Iki nicyo kimenyetso cya mbere kigaragaye imbere mu gihugu ko hari abantu barwanya iryo hirikwa ry’ubutegetsi
Mu itangazo Rhissa Ag Boula yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu, yavuze ko ihuriro yashinze ryitwa Council of Resistance for the Republic (CRR), rigamije gusubiza Perezida Mohamed Bazoum ku butegetsi. Kuva yabuhirikwaho mu mpera z’ukwezi gushize, ndetse akaba afungiye iwe mu rugo.
Itangazo Rhissa Boula yashyize ahagaragara rivuga ko Niger yaguye mu kaga katewe n’abashinzwe kuyikarinda. Ibi bibaye mu gihe inzira y’imishyikirano igaragara nk’iyananiranye. Ibihugu bya Mali na Burkina Fasso bituranye na Niger bishyigikiye abahiritse ubutegetsi, byo byasabye Umuryango w’Abibumbye kwamagana abashaka koherezayo ingabo zo gukoresha ingufu mu gukemura iki kibazo nk’uko Ijwi ry’Amerika ribitangaza.
Abakuru b’igisirikare bafashe ubutegetsi ku wa Kabiri bangiye intumwa z’Umuryango w’Abibumbye kwinjira muri Niger mu butumwa bw’imishyikirano mbere y’inama itegenyijwe ku wa kane aho abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa ECOWAS, Bazaba baganira kuri iki kibazo mu gusuzuma ko bakoresha ingufu za gisirikare.
Nubwo imbaraga z’ihuriro rishya CRR ryashinzwe na Ag Boula zitaramenyekana kuri iki kibazo, Itangazo yashyize ahagaragara ababikurikiranira hafi bagaragaza ko riri buhangayikishe abasirikare bafashe ubutegetsi kubera ko uyu mugabo afite ijambo mu bwoko bw’Abatuareg biganje mu bucuruzi n’inzego za politiki mu majyaruguru y’igihugu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), kigiye gutangiza uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kubika amakuru ajyanye n’irangamimerere ryo kuva u Rwanda rwabona ubwigenge, ndetse n’andi yose yari akibitse mu nyandiko ziri mu mirenge yo hirya no hino mu Rwanda. Ni umushinga witezweho kuzorohereza ibarurishamibare no kugera ku makuru mu nyandiko yari asanzwe abitse ahatandukanye. Nk’uko Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yabitangaje, yahamagariye ba rwiyemezamirimo babishoboye gutangira ipiganwa rizarangira ku itariki ya […]
Post comments (0)