Inkuru Nyamukuru

Amanota y’abarangije amashuri yisumbuye yatangajwe

todayDecember 4, 2023

Background
share close

Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) hamwe n’ibigo biyishimikiyeho batangaje amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, aho uwatsinze ku rugero rw’ikirenga yagize 60 mu gihe urugero rwa nyuma ari 9.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati, yasobanuye ibyavuye mu bizamini

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr Bernard Bahati, yagize ati “Muri aba banyeshuri bose barangije amashuri yisumbuye, uwagize ikigereranyo cyo hejuru ni ukuba afite 60, ntabwo ari amanota 60, hanyuma uwabashije kugera ku bipimo ngenderwaho yabonye ikigereranyo cy’amanota 9.”

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko muri rusange abari biyandikishije gukora ibizamini bya Leta mu mwaka wa 2023 bari 80,892 ariko abitabiriye kubikora bangana na 80,525, bahwanye na 99.55%.

Abarangije mu burezi rusange batsinze ibizamini bangana na 95.4% muri 48,699 bakoze ikizamini, mu gihe mu mwaka ushize abari batsinze bari 94.6%.

Abarangije amashuri nderabarezi mu mwaka ushize batsinze ku kigero cya 99.9%, ubu abatsinze bakaba bari 99.7% muri 4,001 bakoze ikizamini.

Ni mu gihe abarangije amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro batsinze umwaka ushize bari 97.8%, naho abatsinze muri uyu mwaka wa 2023 bari ku rugero rwa 97.6% muri 28,192 bakoze ikizamini.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gukoresha ikoranabuhanga mu ibarura rusange byatumye dusagura hafi miliyari 7- NISR

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) kiratangaza ko kubera gukoresha ikoranabuhanga mu ibarurarusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe ku nshuro ya 5, byatumye basagura hafi Miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda ku yari yarateganyijwe. Habarugira Venant, umuyobozi ushinzwe ibarura muri NISR avuga ko bategura ibarura bari baragennye ko rizarangira ritwaye Miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda ariko kubera gukoresha ikoranabuhanga babona bazasagura. “N’ubwo ibigomba gukorwa byose bijyanye n’ibarura bitararangira ubu tugenekereje turabona ko tuzakoresha agera kuri […]

todayDecember 4, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%