Inkuru Nyamukuru

Tito Rutaremara wiganye na Twagiramungu, aramwifuriza gushyingurwa iwabo i Rusizi

todayDecember 4, 2023

Background
share close

Muzehe Tito Rutaremara wiganye na Faustin Twagiramungu muri Collège Saint André i Kigali mu myaka ya 1959-1961, aramwifuriza ko yazanwa mu Rwanda agashyingurwa iwabo i Rusizi.

Kigali Today yaganiriye na Muzehe Tito Rutaremara wiganye na Twagiramungu

Faustin Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu myaka ya 1994-1995 (nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi), yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 02 Ukuboza 2023 ari i Buruseli mu Bubiligi, aho yahungiye akimara kwegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Twagiramungu witabye Imana afite imyaka 78 y’amavuko, akomoka mu yahoze ari Komini Gishoma, Perefegitura ya Cyangugu, ubu akaba ari mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ku myaka 14 y’amavuko, Twagiramungu yari i Kigali aho yaje kwiga muri Collège Saint André i Nyamirambo mu myaka ya 1959-1961, nk’uko twabisobanuriwe na Hon Tito Rutaremara w’imyaka 79 y’amavuko kugeza ubu.

Tito Rutaremara avuga ko yatandukanye na Twagiramungu muri 1961 afata iy’ubuhungiro, mu gihe Twagiramungu we yagumye mu Gihugu, bongera kubonana nyuma y’imyaka 30(1991) ubwo Inkotanyi zari zitangiye urugamba rwo kubohora Igihugu.

Iki ni ikiganiro Umunyamakuru wa Kigali Today (KT) yagiranye na Tito Rutaremara wiganye na Faustin Twagiramungu muri Collège Saint André muri iriya myaka twavuze.

KT: Mbere ya byose urupfu rwa Twagiramungu rukubwiye iki?

Rutaremara: Jye ntabwo nifuza ko umuntu apfa, nta wifuriza umuntu ko yapfa, (Twagiramungu) ntabwo yari umwanzi ahubwo yari ’adversaire’(uwo muhanganye), ariko nubwo yaba umwanzi ntabwo wifuza ko umuntu apfa, nubwo yatuvugaga nabi ntadukunde.
(Twagiramungu) twabanye muri Saint André, ariko urumva ni kera twari abana.

KT: Yari muntu ki umugereranyije nawe?

Rutaremara: Yari muzima, ndibuka ko, ni nabwo politike zari zitangiye, we icyo gihe twamwitaga RUNARI(UNAR) kuko yari umuntu wa Rukeba wari Perezida wa RUNARI.

Kera icyo gihe turi abanyeshuri ntabwo iby’Abatutsi n’Abahutu byabagaho, ntibyari byinshi, buriya(MDR) PARIMEHUTU (ishyaka ryashinzwe n’abari Perezida Mbonyumutwa na Kayibanda) ni yo yagiye ibyinjiza mu rubyiruko, ariko ntabwo rwari rubifite icyo gihe. Nta n’ubwo wamenyaga Umuhutu n’Umututsi.

KT: Ubwo hari nka ryari?

Rutaremara: Twari hamwe (na Twagiramungu) mu 1959,1960 na 1961.

KT: Hanyuma muza gutandukana mute?

Rutaremara: Jyewe nari mpunze we yari asigaye mu Rwanda.

KT: Ntabwo wongeye kumva ibikorwa bye, cyangwa ngo ujye unamwandikira nk’umuntu mwiganye?

Rutaremara: Reka reka, abo twiganye se ko wagendaga uhunga wabaga…! N’aho twabaga mu mpunzi twabaga mu mashyamba, nta kwandika nta n’ubwo twabaga dufite ibyo twandikisha. Ntabwo uzi ubuhunzi icyo ari icyo, ubwo ndakumvise.

(Twagiramungu) twongeye kubonana turi ku rugamba(rw’Inkotanyi muri 1991), ni bwo yajyaga aza ku rugamba adusanga ari muri MDR (Mouvement Democratique Rwandais).

KT: Wamubonaga ute mwongeye kubonana?

Rutaremara: Twaraganiraga, mu mashyaka nahuraga na we ari Umukuru wa MDR jyewe nkaza mpagarariye FPR-Inkotanyi tukaganira.

Ntabwo yarwanyaga FPR icyo gihe ahubwo yarwanyaga Habyarimana (wari Perezida w’u Rwanda).

Hanyuma icyo gihe rero araza, ni natwe(FPR-Inkotanyi) twatumye bamwandika kuba Minisitiri w’Intebe wari muri Arusha (wateganywaga n’amasezerano y’Amahoro ya Arusha), kuko we yari muri MDR itari Pawa (Power), yari mu cyitwaga Magigi.

Ngira ngo aho Habyarimana ahaviriye nibwo yibutse kuba(MDR) PARIMEHUTU, buriya uko byagiye bikura ni ko yagiye yongera akagarura ubuparimehutu bwe, ariko mbere ntibwagaragaraga.

KT: Twagiramungu ko yabaye Minisitiri w’Intebe, mwakwifuza ko yaza agashyingurwa mu Rwanda?

Rutaremara: I Rwanda se ko ari iwabo, si Umunyarwanda se! Azaze bamujyane i Cyangugu iwabo.

KT: Hanyuma se ibikorwa by’ishyaka rye(RDI) hari aho byari bibangamye?

Rutaremara: Birabangamye, ntabwo yakundaga Igihugu, yakivugaga nabi, yatumaga abantu badakunda Igihugu, ariko se ko yapfuye ubwo aracyavuze nabi?

KT: Tuvuge ko ibikorwa bye birangiye?

Rutaremara: Kuri we birarangiye, ariko se abo yigishije wenda ntibazabikomeza? Nzi ko yavugiraga hariya, sinzi abamwumva uko bangana n’abatamwumva, ariko we ibye byarangiye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Igiciro cy’ibirayi cyagabanutse

Akanyamuneza ni kose ku maso ya benshi mu batuye Intara y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu karere ka Musanze nyuma y’uko igiciro cy’ibirayi kimanutse kikagera kuri 400FRW kivuye ku 1000frw Ubwoko bw’ibirayi bwa Kinigi ikiro kiri kugura amafaranga 400 Ubwo kigaliToday yageraga mu masoko anyuranye y’ibirayi akorera mu Karere ka Musanze, yaganiriye n’abajya guhaha ndetse n’abavayo bishimira imanuka ry’igiciro cy’ibirayi, aho hari n’abemeza ko bari barabivuyeho nyuma y’itumbagira ry’ibiciro. Mu mezi ashize, mu […]

todayDecember 4, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%