Inkuru Nyamukuru

Perezida Putin aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu 2024

todayDecember 9, 2023

Background
share close

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yemeje ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu azaba tariki 15 kugeza 17 Werurwe mu mwaka utaha.

Ibi ni ibyatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Burusiya bivuga ko Putin yagaragaje ko nta yandi mahitamo afite, uretse kongera kwiyamamaza kuko yabisabwe n’abaturage.

Guhera muri Kanama 1999 nibwo Putin yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya. Mu 2000 yabaye Perezida asimbuye Boris Yeltsin, icyo gihe yayoboye manda ebyiri z’imyaka ine kugeza mu 2008 aho yasimbuwe na Dmitry Medvedev, maze Putin asubira kuba Minisitiri w’Intebe.

Mu mwaka wa 2020 nibwo habaye amavugurura y’itegeko nshinga, akaba yemerewe kuba yakwiyamamaza gukomeza kuyobora u Burusiya.

Putin w’imyaka 71, niyiyamamaza agatorwa, bizatuma ayobora u Burusiya kugeza mu 2030.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Buhinde buratanga ikizere cyo kwaguka kurushaho – Minisitiri Dr Biruta

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, mu ruzinduko yagiriraga mu Buhinde rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi, yagaragaje ko ubucuruzi bw’u Rwanda n’u Buhinde bukomeje kwiyongera. Minisitiri Biruta yahuye n’abakozi ba Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde Minisitiri Biruta yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 08 Ukuboza 2023, ubwo yakirwaga na mugenzi we w’u Buhinde S Jaishankar mu murwa mukuru wa New Delhi, bakagirana ibiganiro byagarutse ku […]

todayDecember 9, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%