Abapolisi b’u Rwanda 140 bagize itsinda RWAPSU1-9, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kamena 2025, bagarutse mu gihugu bavuye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), aho bari bamaze igihe kingana n’umwaka.
Basimbuwe na bagenzi babo bagize itsinda RWAPSU1-10 riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) James Karasi, ryahagurutse i Kigali mu gitondo ryerekeza mu Murwa Mukuru Bangui.Commissioner of Police (CP) Yahya Kamunuga, uyobora Ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa by’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro (PSO), wabaherekeje ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, yabashimiye ubwitange n’umurava byabaranze mu gihe cyo kwitegura gusimbura bagenzi babo.
CP Yahya Kamunuga, yashimiye ndetse kandi aha ikaze Abapolisi bagize itsinda RWAPSU1-10 bagarutse mu Gihugu bari kumwe n’umuyobozi wabo, Chief Superintendent of Police (CSP) Ildephonse Rutagambwa.
CSP Rutagambwa yagarutse ku bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bakoze muri iki gihugu, byiyongera ku kazi ko gucunga umutekano w’abayobozi bari bafite mu nshingano.
Yagize ati: “Uretse inshingano nyamukuru twari dufite zo gucungira umutekano abayobozi bakuru b’igihugu n’ab’Umuryango w’Abibumbye, twagiye dukora n’ibikorwa byo gufasha mu mibereho myiza y’abaturage birimo umuganda, gutanga amaraso ku bushake, guha imiti abaturage batishoboye ku buntu no kubagezaho amazi meza yo kwifashisha mu bikorwa by’isuku.”
Uretse iri tsinda RWAPSU, rikorera i Bangui mu murwa mukuru, hari andi matsinda 3 y’Abapolisi b’u Rwanda muri iki gihugu bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu ariyo; RWAFPU-1 naryo rikorera i Bangui, itsinda RWAFPU-2 rikorera ahitwa Kaga Bandoro mu bilometero bisaga 300 uvuye Bangui na RWAFPU-3 rikorera ahitwa Bangassou mu bilometero 725 uvuye mu murwa mukuru.
Post comments (0)