Umuherwe Elon Musk utunze za miliyari z’amadolari yavuze ko yicuza bimwe mu byo yatangaje kuri Perezida w’Amerika Donald Trump igihe bari bari mu ntambara yo guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga.
Musk abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: “Ndicuza bimwe mu byo natangaje (nanditse) kuri Perezida Donald Trump mu cyumweru gishize. Byararengereye cyane.”
Aba bombi bashyamiranye ku mugaragaro, nyuma y’uko uyu muherwe nyiri kompanyi ya Tesla avuze ko umushinga w’itegeko ry’imisoro wa Trump ari “ishyano riteye ishozi”.
Musk atangaje ubu butumwa bwo kwicuza nyuma yuko Trump avuze ko umubano wabo warangiye, ndetse ko adashaka kuwuzahura.
Mu kiganiro yagiranye ku wa gatandatu na televiziyo NBC News yo muri Amerika, Trump yavuze ko Musk yasuzuguye ibiro bya perezida.
Mu mpera y’icyumweru gishize, Musk yasibye bwinshi mu butumwa yari yatangaje kuri Trump, burimo n’ubwasabaga ko Trump yeguzwa n’ubundi bwavugaga ko ari we watumye Trump atsinda amatora.
Musk ni we wateye inkunga nyinshi cyane zigera muri miliyoni hafi 250 z’amadolari ibikorwa byo kwamamaza Donald Trump mu matora ya Perezida yabaye mu Ugushyingo 2024 ndetse yafatwaga nk’umuntu wa hafi cyane ya Perezida.
Benshi mu bo mu ishyaka ry’abarepubulikani rya Trump basabye ko abo bagabo bombi biyunga. Mu gihe abo mu ishyaka ry’abademokarate bo bahaye birinze kugira byinshi bavuga kuri ubwo bushyamirane.
Ugushwana kwabo kwabaye nyuma gato yuko Musk avuye mu rwego rushinzwe kunoza imikorere ya leta rwitwa DOGE (Department of Government Efficiency), yari amaze iminsi 129 akoramo.
Abapolisi b'u Rwanda 140 bagize itsinda RWAPSU1-9, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kamena 2025, bagarutse mu gihugu bavuye mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), aho bari bamaze igihe kingana n'umwaka. Basimbuwe na bagenzi babo bagize itsinda RWAPSU1-10 riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) James Karasi, ryahagurutse i Kigali mu gitondo ryerekeza mu Murwa Mukuru Bangui.Commissioner of Police (CP) […]
Post comments (0)