Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko u Bushinwa n’Umugabane wa Afurika byishimira umubano ukomeye kandi ushingiye ku byifuzo by’impande zombi.
Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho ubwo yitabiraga inama yo ku rwego rwa ba Minisitiri y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa (Forum on China-Africa Cooperation – FOCAC).
Mu ijambo rye, yashimye ubufatanye bw’Ubushinwa na Afurika mu nzego zitandukanye, ati: “U Bushinwa na Afurika byishimira umubano ukomeye kandi utajegajega, ushingiye ku byifuzo bisangiwe kandi bigaragarira mu bisubizo bifatika, bishingiye ku baturage. Ni nako bimeze ku mubano w’u Rwanda n’u Bushinwa, ukomeje gutera imbere binyuze mu bufatanye bufatika kandi bubyara umusaruro.”
Inama ya FOCAC iba igizwe n’inama z’abaminisitiri, ziba buri myaka itatu, ikabera muri Afurika no mu Bushinwa bisimburana. Iy’uyu mwaka irabera i Changsha mu Bushinwa.
Mu myaka 20, ni ukuvuga hagati ya 2003 na 2023, imishinga y’Abashinwa 118 ifite agaciro ka miliyoni 959,7$ yinjiye mu Rwanda, itanga akazi ku bantu 29.902.
Mu mwaka wa 2022, imishinga y’Abashinwa 49 ya miliyoni 182$ yinjiye mu Rwanda mu gihe rwo rwohereje mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 102$.
Umuherwe Elon Musk utunze za miliyari z'amadolari yavuze ko yicuza bimwe mu byo yatangaje kuri Perezida w'Amerika Donald Trump igihe bari bari mu ntambara yo guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga. Musk abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: "Ndicuza bimwe mu byo natangaje (nanditse) kuri Perezida Donald Trump mu cyumweru gishize. Byararengereye cyane." Aba bombi bashyamiranye ku mugaragaro, nyuma y'uko uyu muherwe nyiri kompanyi ya Tesla avuze ko umushinga […]
Post comments (0)