Inkuru Nyamukuru

Mu Rwanda hatangijwe ubuhinzi budasanzwe bw’umuceri bukomatanyije n’ubworozi bw’amafi

todayJuly 13, 2022 136

Background
share close

Mu Rwanda hamaze gutangizwa ubuhinzi budasanzwe bw’umuceri bukomatanyije n’ubworozi bw’amafi mu murima umwe. Mu Karere ka Rwamagana, abahinzi bakomatanya ubu buhinzi bw’ umuceri n’ubworozi bw’ amafi mu murima umwe bahamya ko bwabateje imbere.

Aho ubu buryo bwatangiye gukoreshwa ni mu Gishanga cya Cyimpima aho abahinzi basanzwe bahingamo umuceri baba bari kwita ku mafi, akiri mu mazi yo mu murima bawusaruyemo.

Ubu buhinzi burengera ibidukikije kandi bukungura abahinzi kurushaho nk’uko bisobanurwa na Higiro Joseph umukozi w’ ishami ry’ Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, FAO, ukorana n’aba bahinzi umunsi ku munsi.

Nubwo uyu mushinga ukiri mu nyigo, aba bahinzi bagaragaza ko kuri are 20 basaruragaho ibiro bitarenze 900 by’ umuceri ubu bahasarura toni imwe n’ ibirobirenga ijana by’ umuceri, kandi bakanahororera amafi agera ku bihumbi 12. Nk’uko babotangarije RBA.

Ubu buhinzi bukaba busanzwe bukorwa mu bihugu byo muri Azia ndetse n’ibihugu bimwe na bimwe bya Afurika.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urubyiruko rw’abanyarwanda baturutse mu gihugu cy’u Bubiligi basuye Polisi y’ u Rwanda

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Nyakanga, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda giherereye ku Kacyiru, umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi; Deputy Inspector General of Police (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye muri Polisi y’ u Rwanda yakiriye urubyiruko 118 rwibumbiye mu itsinda ryiswe Rwanda Youth Club Belgium. Uru rubyiruko ahanini rwiganjemo abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu […]

todayJuly 13, 2022 76

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%