Perezida Paul Kagame, ku wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, yakiriye muri Village Urugwiro abayobozi batandukanye bari mu Rwanda aho bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku byanya bya Afurika birinzwe Africa Protected Areas Congress, (APAC), iri kubera i Kigali.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko abakiriwe na Perezida Kagame barimo Mahamadou Issoufou wabaye Perezida wa Niger, Hailemariam Desalegn nawe wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Umuyobozi w’Umuryango wa African Wildlife Foundation (WAF), Kaddu Sebunya.
Mu bandi bakirwe nUmukuru w’Igihugu harimo Umuyobozi Mukuru wungirije w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Kubungabunga ibidukikije ku Isi (IUCN), Stewart Maginnis, Umuyobozi wa World Wildlife Fund, Marco Lambertini ndetse n’Umuyobozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), Shamila Nair Bedouelle.
Ba bayobozi bakuru bari baherekejwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi.
Kuri uwo munsi kandi, Perezida Kagame yabonanye na Dr. Nkosana Moyo, washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo cya Mandela institute for development studies.
Dr Nkosana Moyo washize akaba n’Umuyobozi wa Mandela Institute for Development Studies
Inama mpuzamahanga yiga ku bidukikije iri kubera mu Rwanda ndetse no ku nshuro ya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika yatangiye kuva ku wa mbere tariki 18-23 Nyakanga 2022.
Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi niwe watorewe kuyobora umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba EAC, mu gihe cy'umwaka asimbuye Uhuru Kenyatta wa Kenya. Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye niwe ugiye kuyobora umuryango wa EAC asimbuye Uhuru Kenyatta Ni umwanzuro wafatiwe mu nama ya 22 isanzwe y'abakuru b'ibihugu birindwi byo muri EAC, yateranye kuri uyu wa gatanu Tariki 22 Nyakanga, i Arusha muri Tanzaniya. Muri iyi nama u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri […]
Post comments (0)