Inkuru Nyamukuru

Mu mafoto: Ubuzima bw’umwamikazi Elizabeth II watanze

todaySeptember 9, 2022 449

Background
share close

Ubwami bw’Umwamikazi Elizabeth II bwaranzwe n’umurava ukomeye mu nshingano ndetse no kwitangira ingoma ye n’abaturage be.

Yabaye izingiro ry’impinduka za bwangu mu isi mu gihe ijambo ry’Ubwongereza ryakomeje gucyendera ku isi, sosiyete yarahindutse cyane ku buryo n’uruhare rw’ubwami rwibajijweho byinshi.

Gushobora kugumana ubwami muri ibyo bihe bikomeye byari ibintu bikomeye, cyane cyane ko mu gihe cy’ivuka rye, nta muntu wibazaga ko ingoma yari urwandiko rwe.

Umwamikazi Elizabeth akiri uruhinja ari kumwe n’ababyeyi be

Elizabeth Alexandra Mary Windsor, yavutse ku itariki ya 21 z’ukwezi kwa kane, mu mwaka wa 1926. Elizabeth na murumuna we, Margaret Rose, wavutse mu mwaka wa 1930, bigishirijwe iwabo mu rugo, aho bari bakunzwe cyane n’umuryango wabo.

Ibikomangomakazi Elizabeth (hagati) na Margaret bari kuri radiyo mu gihe cy’intambara ya Kabiri y’Isi

Elizabeth n’umuvandimwe we, Margaret Rose wavutse mu 1930, bigishirijwe mu rugo banarererwa mu muryango urimo urukundo. Elizabeth yahoraga hafi cyane ya se na sekuru, George V.

Bivugwa ko yerekanye ububasha bwo kugira inshingano akiri muto cyane. Winston Churchill, wabaye minisitiri w’intebe, yaje kuvuga ko Elizabeth yari afite “umwuka w’ubuyobozi udasanzwe mu bwana”.

Elizabeth II yagaragaje kuzagira inshingano akiri muto

Afite imyaka 6, Elizabeth yabwiye umuntu wamwigishaga kugendera ku ifarasi ko yifuzaga kuba “umugore wo mu giturage ufite amafarasi menshi n’imbwa.”

Bombi Elizabeth na murumuna we Margaret Rose, wavutze mu 1930 bigishirijwe mu rugo
Igikomangomakazi Elizabeth, ari kumwe n’ababyeyi be na murumuna we Margaret, mu gihe cy’iyimikwa rihimbaje rya se

Umwami George V amaze gutanga mu 1936, umuhungu we mukuru witwaga David, yahise amusimbura afata izina rya Edward VIII.

Ariko kuko byari bimukomereye cyane kugira ngo umugore we Wallis Simpson, wari waratandukanye n’abagabo bashakanye inshuro ebyiri, abashe kugirirwa icyizere mu Bwongereza kubera impamvu za politiki n’idini.

Edward wa VIII yamaze ku ngoma gusa umwaka umwe kuko yahise yegura.

Se wa Elizabeth, Duke wa York, yahise aba umwami, afata izina rya George wa VI, n’ubwo asa n’utari ubishishikariye cyane.

Ubukwe bw’igikomangomakazi Elizabeth na Philip Mountbatten bwasusurukije igihugu nyuma y’intambara

Nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose, Elizabeth yahuye n’ingorane zitari nke kugira ngo icyifuzo cye cyo gusezerana n’igikomangoma Filipo gishyirwe mu bikorwa.

Umwami George wa VI yabonaga umukobwa we Elizabeth akiri muto cyane kandi n’igikomangoma Filipo hari bamwe batari bamwishimiye n’ubwo bwose yari yarwanye intambara ya kabiri y’isi.

Nyuma y’intambara ubushake bwe bwo kurongorwa n’igikomangoma Philip bwahuye n’inzitizi nyinshi.

Umwami ntiyari yishimiye kubura umukobwa we kandi Philip na we yari afite imbogamizi z’ibwami bamubonaga nk’umuntu ufite ibisekuru mu mahanga.

Mu 1947 nibwo Elizabeth yashyingiranywe na Philip

Ariko ubushake bwabo (Elizabeth na Philip), bwaraganje ndetse ku itariki ya 20 z’ukwa cumi na kumwe 1947 bashyingiraniwe i Westminster Abbey. Philip yahinduriwe izina yitwa Duke wa Edinburgh.

Umwana w’imfura wabo, Charles, yavutse mu 1948, akurikirwa na mushiki we Anne, wavutse mu 1950.

Elizabeth n’imfura ye, Charles wavutse mu 1948 aza gukurikirwa na mushiki we Anne wavutse mu 1950

Urupfu rwa se

Mu kwezi kwa mbere k’umwaka wa 1952, Elizabeth wari ufite icyo gihe imyaka 25, we n’umugabo we, ikingomangoma Filipo bahagarariye umwami mu rugendo mu mahanga.

Umwami, n’ubwo bwose abaganga bari bamubujije kugira aho ajya, yarabaherekeje, abageza ku kibuga cy’indege.

Ni yo nshuro ya nyuma Elizabeth yabonye se ari muzima.

Elizabeth yumviye inkuru y’urupfu rwa se igihe yari muri Kenya, maze ahita agaruka igitaraganya i Londres nk’umwamikazi mushya w’Ubwongereza.

Elizabeth byabaye ngombwa ko agaruka igitaraganya nyuma y’urupfu rwa se
Umwamikazi Marry, nyina wa Elizabeth ubwo yari i Westminster Hall, ahari hazanywe umurambo w’umugabo we, umwami George wa VI
Iyimikwa ry’Umwamikazi Elizabeth, irya mbere ryabaye rinyuze kuri televiziyo mu Bwongereza

Ni we ubwe wasabye ashimitse ko iyimikwa rye mu mwaka wa 1953, rinyuzwa kuri televiziyo.

N’ubwo minisitiri w’intebe, Winston Churchill, atari abishyigikiye, iyimika rye mu kwezi kwa gatandatu mu 1953, ryacishijwe kuri televiziyo.

Abantu babarirwa muri miliyoni bakurikiranye uwo muhango ku mateleviziyo yabo, abenshi muri bo, ikaba yari inshuro ya mbere kuri bo bareba televiziyo igihe Elizabeth yarahiriraga kuba umwamikazi.

Umwamikazi Elizabeth II, amaze kwambikwa ikamba we n’umwami Philip bahagaze ku rubazaza rw’ingoro y’ibwami Buckingham Palace

Mu gihe Ubwongereza bwari bukiri mu bihe byo kwizirika umukanda nyuma y’intambara, abanyamakuru babonye iyimikwa nk’umuseke w’ibihe bishya bya Elizabeth.

Intambara ya Kabiri y’isi yatumye ijambo ry’ubutegetsi bwa cyami bw’Ubwongereza rigabanuka, kandi mu gihe umwamikazi mushya yatangiraga urugendo rwe rurerure mu bihugu byari byibumbiye mu muryango Commonwealth, w’ibihugu byahoze bikoronijwe n’Ubwongereza, mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 1953, byinshi mu bihugu byari mu maboko y’Ubwongereza, birimo n’Ubuhinde, byari byarabonye ubwigenge.

Elizabeth yabaye umuntu wa mbere w’ibwami wasuye Australia na New Zealand. Bivugwa ko ugereranyije bitatu bya kane by’abanya Australia baje kureba umwamikazi.

Mu myaka ya za 1950, ibindi bihugu byatangiye kumanura ibendera ryarangaga Ubwongereza, ndetse kujya mu muryango wa Commonwealth biza guhinduka umuryango wo kujyamo ku bushake.

Urugendo rwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1957 rwari rumwe muri nyinshi yakoze mu mahanga
Umwamikazi Elizabeth II, yakundaga kumara igihe kinini ari kumwe n’umuryango we, aha yari kumwe n’umukobwa we Ann

Guhindura inyito y’Ubwami

Abishishikarijwe n’umugabo we, umwamikazi yatangiye kugendera ku murongo mushya.

Inyito yakoreshwaga yitwaga Monarchy (wagereranya n’ubwami bufite ubutegetsi nyabwo) yahinduwe iba “the Royal Family”(wagereranya n’ubwami ariko bufite ubutegetsi bw’umuhango).

Icyo gihe nanone umwamikazi yaje kuba hagati y’ikibazo cya politike mu 1963, Harold Macmillan yegura ku mwanya wa minisitiri w’intebe.

Iyegura rya Minisitiri w’Intebe Harold Macmillan ryateje ikibazo gikomeye mu itegekonshinga

Kubera ko ishyaka ry’aba Conservative ryari ritarabona uburyo bwo guhitamo umuyobozi mushya, umwamikazi yakurikije inama ashyiraho Earl of Home mu mwanya we. Byari ibihe bitoroshye ku mwamikazi.

Mu mpera y’imyaka ya 1960, ubwami bw’Ubwongereza bwiyemeje kwerekana abagize umuryango w’ibwami nk’abantu bashobora kwegerwa na rubanda rusanzwe.

Wanakozweho ikiganiro cya televiziyo, BBC yemerewe gufotora abagize umuryango w’umwamikazi iwabo mu rugo.

Herekanywe abo mu muryango w’ibwami bari iruhande rw’icyocyezo (barbecue), batunganya igiti cya Noheli, basohokana abana babo mu modoka, muri macye bakora ibintu abantu basanzwe bakora, ariko byari ubwa mbere bigiye ahagaragara.

Ikiganiro cyakozwe ku bwami cyahaye abantu kumenya byinshi batari bazi

Icyo kiganiro cyagize uruhare rukomeye kugira ngo icyizere abaturage bari bafitiye umuryango w’ibwami cyongere kigaruke.

Umwamikazi Elizabeth II ubwo yzihizaga imyaka 25 amaze ku ngoma mu 1977

Mu 1977, isabukuru y’imyaka 25 yari amaze ku ngoma, yizihizanywe ibyishimo byinshi mu mihanda no mu birori binyuranye byabaye hirya no hino mu gihugu; byabaye nk’ibyerekana ko abaturage bakunze cyane ubwami; ibyo ariko byatewe ahanani n’umwamikazi Elizabeth wa II ubwe.

Muri iyo myaka, Ubwongereza bwari bufite minisitiri w’intebe wa mbere w’umugore; uwo akaba yari Margaret Thatcher.

Ikongoka ry’Ingoro ya Windsor ni kimwe mu byaranze imyaka mibi y’umwamikazi

Umwaka 1992 warangiranye n’inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye ingoro ya Windsor umwamikazi yakundaga cyane.

Icyo gihe habaye impaka z’urudaca, abaturage bibaza niba amafaranga yo gusana iyo nzu agomba gutangwa n’umwamikazi ku giti cye, cyangwa se agomba kuva mu misoro y’abaturage.

Si ibyo gusa kuko umuryango w’ibwami wahuye n’ibibazo bitoroshye:

Umuhungu wa kabiri w’umwamikazi, Duke wa York n’umugore we Sarah baratandukanye.

Hanyuma byaramenyekanye ko igikomangoma n’igikomangomakazi cya Wales batari babanye neza nk’umugore n’umugabo; nyuma baje gutandukana.

Urupfu rw’igikomangomakazi Diana

Umwamikazi yaranenzwe nyuma y’urupfu rwa Diana

Ubwami bwahinze umushyitsi kandi n’umwamikazi ku giti cye aranengwa cyane ku buryo budasanzwe nyuma y’urupfu rw’igikomangomakazi Diana, wahitanywe n’impanuka y’imodoka i Paris mu mwaka wa 1997.

Mu gihe abantu benshi bari bakoraniye hanze y’inzu z’ubwami ziri mu mujyi wa Londres, bafite indabyo, baje guherekeza igikomangoma Diana, umwamikazi bisa nkaho atashishikajwe cyane no kwerekana ko abantu bose bagomba kumureberaho igihe ibintu byabaga bikomeye cyane mu gihugu.

Urupfu rwa nyina w’Umwamikazi Elizabeth II

Mu mwaka wa 2002, urupfu rwa nyina w’umwamikazi n’igikomangoma Margaret, mu mwaka Elizabeth wa II yizihijemo isabukuru y’imyaka 50 yari amaze ku ngoma, byabangamiye ibirori byagombaga gukorwa mu kwibuka iyo sabukuru.

Ariko ntibyabujije abantu bagera kuri miliyoni imwe guteranira imbere ya Buckingham Palace ibyo birori buri bucye biba.

Prince Philip, umugabo w’umwamikazi Elizabeth II, yitabye Imana tariki 9 Mata 2021, ku myaka 99 
Umwamikazi yongeye kwishimira kongera gushyingirwa kw’imfura ye, igikomangoma Charles n’umugore we Camilla
Ibyishimo bya vuba kuri Queen Elizabeth II harimo ubukwe bw’Umwuzukuru we Prince Willam washyingiwe na Catherine Middleton mu 2011
Umwamikazi Elizabeth II ari kumwe na Prince Harry, Umugore we Meghan n’umwana wabo Archie.

Itangazo ryatanzwe n’Ubwami bw’u Bwongereza ryatangaje ko Umwamikazi Elizabeth yatanze atababaye ndetse ko umubiri we uzagarurwa i Londres kuri uyu wa Gatanu.

Ntabwo Umwamikazi Elizabeth yatangiye i Londres aho asanzwe atuye, kuko yari amaze igihe ari mu gace ka Balmoral muri Ecosse, hamwe mu hantu yakundaga cyane.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Liz Truss mu ijambo yagejeje ku baturage b’u Bwongereza, yavuze ko itanga ry’Umwamikazi Elizabeth II, ari inkuru y’incamugongo ku gihugu ndetse n’Isi muri rusange.

Source: BBC News

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yunamiye Umwamikazi Elizabeth II watanze.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yiyunze ku bayobozi batandukanye ku Isi bunamiye Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II watanze ku myaka 96. Perezida Kagame yunamiye Umwamikazi Elizabeth II Watanze Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo ku wa kane tariki 08 Nzeri, Perezida Kagame yavuze ko itanga ry’umwamikazi Elizabeth II ari igihe gikomeye cy’akababaro kandi ko bazirikana imyaka 70 y’ubuyobozi bwe mu bihugu bigize umuryango wa Commonwealth, […]

todaySeptember 9, 2022 128

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%