Inkuru Nyamukuru

Amateka ya Boney M n’indirimbo ya Noheli ‘Mary’s Boy Child’ isobanuye

todayDecember 24, 2022 135

Background
share close

Imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane zo kwizihiza umunsi w’ivuka rya Yezu Kirisitu cyangwa Yesu Kristo, ni iyitwa Mary’s Boy Child yahimbwe n’itsinda ryo mu Budage ryitwaga Boney M ryamamaye cyane mu myaka ya za 1980.

Ni itsinda ryashyizweho n’abirabura bane (4) babaga mu Budage, barimo Bobby Farrell, warangwaga n’umusatsi mwinshi cyane ku buryo mu gihe cye na nyuma yaho, mu Rwanda umuntu waterekaga umusatsi ukaba mwinshi bavugaga ko yasokoje Boney M insokozo Nyafurika ubusazwe yitwa Afro.

Bobby Farrell witabye Imana tariki 30 Ukuboza 2010, akomoka mu mujyi wa Aruban muri San Nicolas mu birwa bya Caribbean akaba yari afite n’ubwenegihugu bw’Ubudage. Yamamaye cyane kubera uburyo yabyinaga n’imbaraga nyinshi yikanashura, akagira n’ijwi rinini wumvaga ko rituraka mu gituza cy’umugabo koko.

Abagore batatu bafatanyije nawe gushyiraho Boney M ni: Elizabeth Rebecca Mitchell na Marcia Barrett bakomoka muri Jamaica bakagira ubwenegihugu bw’Abongereza, na Maizie Ursula Williams ukomoka ku kirwa cya Montserrat kiyoborwa n’Ubwongereza.

Bose baracyariho ariko Boney M yasenyutse mu 1988 abari bayigize batangira kujya bakora ibitaramo buri muntu ku ruhande rwe bari kumwe n’abandi bahanzi bashya.

Umudage witwa Frank Farian, ni we wandikiraga Boney M indirimbo akanabatunganyiriza injyana (producer). Nyuma yo gusenyuka kwa Boney M, yakoranye n’itsinda rya Milli Vanilli ryo mu mujyi wa Munich mu Budage kugeza mu 1998.

Aya matsinda yombi byaje kumenyekana ko abagaragaraga imbere atari bo baririmbaga, ahubwo byose ngo byakorwaga na producer wabo Frank Farian yifashishije amajwi y’abandi bantu (playback), ari yo ntandaro yo gusenyuka nyuma y’uko bimenyekanye. Bonney M (1974-1988), Milli Vanilli (1988-1998).

Dore indirimbo Mary’s Boy Child isobanuye mu Kinyarwanda:

Umwana w’umuhungu wa Mariya

Umwana w’umuhungu wa Mariya Yezu Kirisitu

Yavutse kuri Noheli

Kandi umuntu azabaho iteka

Kubera umunsi wa Noheli

Kera cyane i Betelehemu (Bethlehem)

Nk’uko Bibiliya ibivuga

Umwana w’umuhungu wa Mariya

Yezu Kirisitu

Yaravutse kuri Noheli

Nimwumve abamalayika baririmba

Ko umwami yavutse

Kandi umuntu azabaho iteka

Kubera umunsi wa Noheli

Umwana w’umuhungu wa Mariya

Yezu Kirisitu

Yaravutse kuri Noheli

Abashumba na bo

Baragendaga ari ninjoro

Babona inyenyeri idasanzwe ishashagirana

Bumva abaririmbyi baririmba indirimbo ivugira kure

Nimwumve abamalayika bararirimba

Ko umwami yavutse kandi umuntu azabaho iteka

Kubera umunsi wa Noheli

Mu kanya gato isi yuzura urumuri

Inzongera zose zirirangira

Hari amarira n’ibitwenge by’umunezero

Abantu bose bavugira hejuru bati

Buri wese amenye ko hari icyizere cy’amahoro kuri twese

Yozefu n’umugore we Mariya

Bajya i Betelehemu (Bethlehem) muri iryo joro

Bahageze babura aho bibarukira umwana

Nta hantu na hamwe babonaga

Ni uko babona ikiraro kiri cyonyine

Harimo umuvure inka zariragamo

Aho ni ho umwana w’umuhungu wa Mariya yavukiye

Nyagasani wohereje umwana wawe kuducungura

Nyagasani waratwihaye wowe ubwawe

Nyagasani ntituzongera kubohwa n’icyaha

Kandi urukundo ruzongera rwimikwe

Nyagasani, bari barihebye none baramubonye

Nyagasani, atamirije ikamba ry’urumuri rusa na zahabu

Nyagasani baraza baramukikiza

Kugira ngo bamubone maze bamusingize

Uyu munsi uzabaho iteka ryose

Shimwa nyagasani

Babanje gushidikanya

Ni we kuri ibihe byose

Ese ni iki bamenye kuri wowe

Shimwa nyagasani

Bari baratakaye udahari, bari bagukeneye bikomeye

Shimwa nyagasani

Turaramya umwana wawe

Ni imana yigize umuntu

Ni ibyishimo bihebuje

Shimwa nyagasani, ni uw’agahebuzo

Ntibari bazi ibyo bafite kugeza igihe izuba ryamanukaga

Nyagasani (shimwa Nyagasani)

Watwoherereje umwana wawe kuducungura

Nyagasani (uyu munsi uzabaho iteka ryose)

Waratwihaye wowe ubwawe

Nyagasani (ngaho shimwa Nyagasani)

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ikiruhuko cy’iminsi mikuru cyongerewe

Guverinoma y’u Rwanda, yongereye iminsi y’ikiruhuko yagenwe nyuma y’umunsi mukuru wa Noheli n’Ubunani, aho yavuye kuri ibiri igirwa ine. Fanfan Rwanyindo, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Byari bimenyerewe ko, Umunsi ukurikira Noheli (Boxing day) n’umunsi ukurikira Ubunani, ari yo ifatwa nk’ikiruhuko, ariko hagaragaye impinduk,a iyo minsi igirwa ibiri kuri buri munsi mukuru. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ku wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022, rikubiyemo amabwiriza […]

todayDecember 24, 2022 110

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%