Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 9 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Gasabo, yafashe umugabo w’imyaka 32 wafatanywe moto acyekwaho kwiba ayambuye nyirayo mu buryo bwa kiboko.
Yafashwe ahagana saa munani n’igice z’ijoro nyuma yo kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS ifite nimero iyiranga RC 036 C, mu mudugudu wa Kagara, akagari ka Musezero mu murenge wa Gisozi.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko kugira ngo afatwe, byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage nyuma yo gutabazwa na nyirayo.
Yagize ati: “Twahamagawe n’abaturage mu ijoro ryo ku wa Kane, bavuga ko hari moto yibwe uwari usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, yibwa n’umusore usanze aparitse, amukubita urushyi, ayimukuraho ayikubita umugeri ashaka kuyitwara. Muri uwo mwanya abapolisi bahise batangatangira hafi ahita afatwa atararenga umutaru.”
Akimara gufatwa yiyemereye ko yari agiye kwiba iyo moto agamije kuzayikuramo ibyuma akabigurisha ukwabyo.
Post comments (0)