Inkuru Nyamukuru

Rubavu : Minisitiri w’intebe yasabiye amagi abahawe umudugudu

todayJuly 5, 2023

Background
share close

Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’abayobozi b’ikigo cya Tamira kirimo kwita ku nkoko zahawe abatuye umudugudu wa Rugerero guha amagi abatujwe mu mudugudu, ibikorwa byo kugurisha bikazaza nyuma.

Inkoko 7200 zahawe umudugudu wa Rugerero zizabafasha kugira imibereho myiza

Minisitiri Ngirente yabitangaje mu gihe yarimo asura ibikorwa bigize umudugudu wa Rugerero washyizwemo imiryango 120 igahabwa ibikoresha bitandukanye ndetse n’ubworozi bw’inkoko.

Yagize ati “Ibi ntibigibwaho impaka mugomba kubanza kubaha amagi kugurisha bikaza nyuma.”

Ibi Minisitiri Ngirente abishingira ku kuba inkoko 7200 zahawe umudugudu wa Rugerero mu kubafasha kugira imibereho myiza no gufasha abana biga mu rugo mbonezamikurire ry’uyu mudugudu.

Ubuyobozi bwa RAB butangaza ko umusaruro w’inkoko zashyizwe Rugerero zitanga umusaruro ku kigero cya 95% kandi zikaba zizatangira gutanga umusaruro mu byumweru bibiri, aho bizera ko nibura zizajya zitanga amagi 6000 ku munsi, agomba kujya ahabwa abatuye mu mudugudu ubundi akajyanwa ku isoko.

Bagira ati “umusaruro uzaba ari mwinshi kandi asagutse akaba yatanga amafaranga ashobora gukoreshwa mu kwita ku nkoko, ubuzima bw’abantu, gukura no kumererwa neza hanyuma amafaranga akaza nyuma ariko abantu bihagije mu biribwa. “

Mu mudugudu wa Rugerero hubatswe urugo mbonezamikurire rufite abana 180 bahabwa ubufasha bwose buhabwa abana bagiye ku ishuri harimo n’indyo yuzuye.
Uretse kuba aya magi azafasha abana bato azafasha n’abakuze batujwe muri uyu mudugudu ariko amagi asigaye agurishwe ashobore kugura ibiryo by’inkoko zitanga amagi.

Inkoko zitabwaho n’abahanga mu bworozi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko ubworozi bw’inkoko ari ubw’abatuye mu mudugudu bose bazaba bakoze Koperative ndetse hagatorwa abayobozi ba Koperative bajya bafite inshingano zo gucunga ubworozi.

Kalisa Robert umukozi w’Akarere ushinzwe ubworozi agira ati ” Hazajyaho ubuyobozi bwa koperative y’abatuye mu mudugudu bacunge ubworozi ndetse hashyirweho na veterineri wabigize umwuga ugomba kuzitaho, abandi bazashyirwaho ni abakozi bavuye mu mudugudu bazajya bakora muri ubu bworozi haba mu bikorwa by’isuku no kuzigaburira. “

Akomeza avuga ko ubu buyobozi buzatorwa aribwo bugomba kujya bugena amagi agomba guhabwa abatuye mu mudugudu asigaye agurishwe kugira ngo haboneke ibiryo by’inkoko ayandi abikwe.

“ubu buyobozi rero nibwo buzajya bumenya amagi agomba guhabwa abatuye mu mudugudu asigaye agurishwe, byumvikane ko uretse umuvuzi w’inkoko uzaturuka hanze abandi bose bazaba ari abatuye mu mudugudu.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Johnny Drille yakoze ubukwe mu ibanga

Umuririmbyi w’Umunya-Nigeria, John Ighodaro wamenyekanye nka Johnny Drille agakundirwa cyane indirimbo ze z’urukundo, yatunguye benshi ubwo hajyaga amafoto hanze y’ubukwe bwe yakoze mu ibanga. Aya makuru yatangajwe n’Umuyobozi w’inzu isanzwe ifasha abahanzi ya Mavin Record, Don Jazzy, ubwo yasangizaga abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, amafoto ari kumwe na Johnny Drille n’umukunzi we bigaragara ko yatashye ibirori byabo. Don Jazzy yashyize hanze aya mafoto ku wa Kabiri tariki 4 Nyakanga 2023, […]

todayJuly 5, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%