Inkuru Nyamukuru

Amajyaruguru: Ba Meya batatu na Gitifu w’Intara birukanywe ku mirimo

todayAugust 9, 2023

Background
share close

Izi mpinduka zikubiye mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Kanama, rivuga ko nyuma y’iseaengura ryakozwe rikagaragaza ko bamwe mu bayobozi batashoboye kuzuza inshingano zabo, harimo cyane cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda nka rimwe mu mahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho.

Mu mpinduka zakozwe aba bayobozi bakurikira nibo bakuwe ku mirimo yabo:

I. Mu biro by’Intara y’Amajyaruguru: Hirukanywe Mushayija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, hashyirwaho Nzabonimpa Emmanuel umusimbuye kuri uwo mwanya by’agateganyo.

II. Akarere ka Musanze:

Hirukanywe Ramuli Janvier wari umuyobozi w’Akarere, hashyirwaho Bizimana Hamiss nk’umuybozi w’Agateganyo.

    2. Hirukanywe Kamanzi Axelle wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.

    3. Twagirimana Innocent, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi.

    4. Musabyimana François, wari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi.

    III. Akarere ka Gakenke:

    1. Nzeyimana Jean Marie Vianney, wari Umuyobozi w’Akarere, hashyirwaho Niyonsenga Aimé François, nk’Umuyobozi w’agateganyo.

    2. Nsanzabandi Rushemeza Charles, wari umuyobozi mukuru w’imirimo rusange.

    3. Kalisa Ngirumpatse Justin, wari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi.

    4. Museveni Songa Rusakuza, wari umukozi ushinzwe gutanga amasoko.

    IV. Akarere ka Burera:

    Hirukanywe Uwanyirigira Marie Chantal, wari umuyobozi w’Akarere hashyirwaho Nshimiyimana Jean Baptiste, nk’umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo.

    Aba bayobozi bose birukanywe mu kazi, nyuma y’ibirori biherutse kubera mu Kinigi byo kwimika Umutware w’Abakono

    Written by: KT Radio Team

    Rate it

    Previous post

    Inkuru Nyamukuru

    Kugira ibibazo ntibikwiye kuba inzitizi, ikibazo ni ugusiga bidakemutse – Perezida Kagame

    Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwagerageje kwikemurira uruhuri rw’ibibazo rwari rufite mu buryo bwose bwashobokaga, kandi ko ibyo ariko bizahora kabone nubwo hari ababifata ukundi. Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye umusangiro Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Mbere Tariki 07 Kanama 2023, ubwo yakiraga ku meza mugenzi we wa Madagascar, Andry Rajoelina, uri mu ruzinduko mu Rwanda. Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwagerageje gukora ibishoboka […]

    todayAugust 8, 2023

    Post comments (0)

    Leave a reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    0%