Muri Tchad kuri iki cyumweru habaye amatora yo kwemeza itegeko nshinga rishya, ryateguwe n’ubutegetsi bwa gisirikare buvuga ko bugamije gutegura amatora azaba mu mwaka utaha.
Kuva igisirikare gifashe ubutegetsi mu mwaka wa 2021 ubwo Perezida Idris Deby yagwaga ku rugamba, igisirikare cyakomeje gusezeranya abaturage gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivili.
Gusa, iri tegeko nshinga riragaragara nk’iritabasha kunga ubutegetsi bwa gisirikare muri Tchad n’andi matsinda y’ababurwanya.
Bimwe mu byahindutse mu itegeko nshinga rishya ni ishyirwaho ry’inzego zigenga n’ihuriro ryazo, n’inama z’ubuyobozi zishingiye ku butegetsi gakondo, nk’uko Ijwi ry’Amerika ribitangaza.
Gusa bamwe mu banyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi n’amatsinda y’ababwigometseho basabye abaturage gutora “Oya”, abandi bavuga ko batari bwitabire aya matora. Bavuga ko akanama gashinzwe amatora katigenga mdetse bakanenga itegeko nshinga rishya kuba ritaritaye ku byifuzo byabo birimo ubutegetsi bushingiye ku ntara zigenga.
Imyaka igihugu cya Tchad kimaze mu bibazo by’umutekano muke yateye ihungabana ry’ubukungu muri iki gihugu gikungahaye kuri peteroli nyamara abaturage babarirwa kuri 40 ku ijana muri miliyoni 16 bagituye bakaba batunzwe n’imfashanyo ziva mu mahanga.
Polisi y'u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), yafatiye mu Karere ka Rusizi, umugabo w’imyaka 41 y’amavuko, wari ufite udupfunyika 500 tw'urumogi yari agiye gukwirakwiza mu baturage. Yafatiwe mu murenge wa Mururu akagari ka Kagarama, umudugudu wa Cyete, ahagana ku isaha ya saa Kumi n'imwe n'igice z'umugoroba wo ku wa Gatanu tariki 15 Ukuboza. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa […]
Post comments (0)