Inkuru Nyamukuru

#Kwibuka31: Abagize FAA RWANDA basuye Urwibutso rwa Gisozi, biyemeza gukumira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo

todayJune 9, 2025

Background
share close

Abagize Umuryango FAMILLE DES AMIS ADULTES RWANDA, ku wa Gatandatu tariki 07 Kamena 2025, wasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo gusobanukirwa amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse biyemeza gutanga umusanzu wo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

FAMILLE DES AMIS ADULTES RWANDA bashyira indabo ku mva

Muri iki gikorwa, abagize uyu muryango basuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, berekwa uko Jenoside yateguwe, ukuri kw’ayo, uko yashyizwe mu bikorwa n’ingaruka yateje ndetse n’uko Ingabo zari iza RPA zabohoye Igihugu, zigasubiza u Rwanda n’Abanyarwanda ijambo.

Uwanshinze uyu muryango Akaba n’umujyanama mukuru, Mugisha Jean Marie, yavuze ko bakoze iki gikorwa kubera ko Kwibuka ari inshingano za buri Munyarwanda.

Yagize ati: “Kwibuka ni inshingano za buri Munyarwanda wese, niyo mpamvu nkatwe FAA RWANDA nyuma y’iminsi mike twishyize hamwe, tukaba rero twaragize igitekerezo cyo kuza hano kugirango twunamire abacu”.

Abagize Umuryango FAMILLE DES AMIS ADULTES RWANDA

Yakomeje agira ati: “Natwe, twaje kugirango twunamire abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko noneho tugamije kugirango dutekereje kuri aya mateka y’urwangano n’ubugome twashowemo na Leta mbi n’ubutegetsi bwatumye Abanyarwanda bamarana, Abatutsi benshi baricwa, akaba ari nayo mpamvu twaje kugirango twibuke amateka mabi, ariko tunakumire, tunirinde icyo ari cyo cyose cyatuma dusubira muri aya mateka mabi”.

Mugisha kandi yavuze ko nk’Umuryango FAA RWANDA, biyemeje gukumira ko Jenoside yakongera kubaho ukundi bashyira imbere kurwanya ingengabitekerezo yayo binyuze mu muryango.Yashishikarije kandi ababyeyi gusura uru bwibutso bakamenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kugirango babone icyo babwira abakiri bato.

Bahamya ko gusura uru rwibutso byabasigiye umukoro nk’ababyeyi

Yagize ati: “Tugomba kandi gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho. Ni muri urwo rwego rero twibuka, ariko tuniyubuka, ndetse tunakangurira buri wese gukumira ko Jenoside yakongera kubaho ukundi”.

MUGISHA yavuze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basuye ibice bitandukanye birugize ndetse biyemeza kwirinda icyo ari cyo cyose, kwamagana uwo ari we wese, aho ari ho hose, wakongera gukwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi wa FAA RWANDA, Kimenyi Damien yabwiye Kigali Today ko basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kwiga amateka u Rwanda rwanyuzemo, kugeza ubwo Ingabo zari iza RPA zifashe iya mbere zikayihagarika.

Yagize ati: “Nka FAA RWANDA byadufashije kumenya birushijeho amateka y’u Rwanda. Kwibuka nk’Abanyarwanda ni ngombwa mu rwego rwo kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ikambura ubuzima abarenga Miliyoni. Ni ngombwa rero guhora twibuka, ndetse tugakangurira abakiri bato gukomeza kumenya ingaruka z’ubuyobozi bubi bwaranze Igihugu cyacu bugatuma Jenoside ibaho”.

FAMILLE DES AMIS ADULTES RWANDA(FAA RWANDA) ni Umuryango washyiriweho ababyifuza bahuje umugambi kandi buzuzanya ku bijyanye n’inama zo kubaka umuryango Nyarwanda. Washinzwe mu 2023 na MUGISHA JEAN MARIE VIANNEY aho kuri ubu ifite abanyamuruando barenga 400.

Uyu muryango ujyamo umuntu wese wubatse kandi ubishaka ndetse ugendera ku mabwiriza agenga FAMILLE DES AMIS ADULTES RWANDA(FAA RWANDA).

Uyu muryango kandi ufite intego yo gutanga inyigisho z’umuryango mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa imbonankunone, gutanga inyunganizi ku bafitanye amakimbirane mu muryango, gutanga inama kubafite ihungabana ry’urushako hifashishijwe inzobere zibarizwa muri uyu muryango.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi 250. Aha hakaba ari ku gicumbi cy’imiryango y’abarokotse Jenoside, abavandimwe n’inshuti bahurira bibuka ababo.

Nk’ahantu ho kwibukira no gutanga inyigisho ku mateka yaranze u Rwanda, urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyira imbaraga mu kwigisha abantu ububi bwa Jenoside n’ubundi bwicanyi ndengakamere mu rwego rwo kurinda ko yakongera kubaho ukundi.

Mu gihe cy’iminsi ijana yo Kwibuka, abasura uru rwibutso basabwa gusiga ubutumwa bwo kwibuka mu gitabo cyagenewe abashyitsi, mu rwego rwo gukomeza kwibuka abazize Jenoside no gutera imbaraga abayirokotse.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rugizwe n’ibice bitatu bisurwa, igice kinini ni ikivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari igice cyagenewe kwibuka abana bazize Jenoside n’igice kigaragaza amateka ya Jenoside yakozwe mu bindi bihugu kw’Isi.

Banditse no mu gitabo cy’abashyiysi

Hari ibindi bice nk’aho abantu bashobora kwigira amateka bakoresheje ikoranabuhanga, ubusitani ndetse n’imva rusange zishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside. Ibi bice byose bitanga inyigisho ku basura urwibutso.

Bageneye Urwibutso inkunga yo gukomeza kurufasha mu bikorwa byarwo bya buri munsi

Written by: Janvier Ruzindana

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Yafashwe azira guteza urugomo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Polisi mu Karere ka Muhanga yataye muri yombi Dushimumuremyi Fulgence bakunze kwita Komando cyangwa Talibani, wayoboraga ibitero by’urugomo bihungabanya umutekano mu birombe by’amabuye y’agaciro. Dushimumuremyi afashwe nyuma y’ibyumweru bibiri ashakishwa n’inzego z’umutekano, nyuma yo kugaragara mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe yari yatangije mu Mudugudu wa Rukurazo, mu Kagari ka Rusovu mu Murenge wa Nyarusange, aho we n’amatsinda yayoboraga bateraga mu mbago zikorerwamo na Kompanyi icukura amabuye y’agaciro muri uwo Mudugudu. Raporo […]

todayDecember 24, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%