U Bushinwa: Abanyarwanda ba mbere baminuje mu bucuruzi bwo kuri murandasi bahawe impamyabumenyi
Ku wa 15 Kamena 2023, Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 22 b’Abanyarwanda, baminuje mu Ishuri ry’Ubucuruzi rya Alibaba (Alibaba Business School), ryo muri Kaminuza ya Hangzhou Normal University iri mu Bushinwa. Abanyarwanda ba mbere baminuje mu bucuruzi bwo kuri murandasi bahawe impamyabumenyi Aba banyeshuri basoje ikiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree) mu bucuruzi mpuzamahanga, agashami k’Ubucuruzi bukorerwa kuri Murandasi (e-commerce), bakaba baratangiye […]