Zambia: Ibigori birimo uburozi byahitanye imbwa 400
Muri Zambia, haravugwa imbwa 400 zapfuye mu kwezi kumwe nyuma yo kugaburirwa ibigori byifitemo uburozi bwinshi bwa ‘aflatoxins’ cyangwa se uruhumbu rwinshi, ku buryo bikekwa ko n’abantu baramutse bariye ibyo bigori ubuzima bwabo bwajya mu kaga nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima w’icyo gihugu Elijah Muchimi. Uwo muyobozi yatangaje ko ibipimo (samples) 25 z’ibigori bafashe muri za sosiyete zitunganywa ibigori, zagaragayemo urugero runini rw’uruhumbu bwa ‘aflatoxins’, ubwo bukaba ari uburozi bushobora […]