Reba mu nzu iwawe witegereze aho ubika ibiribwa birimo ibishyimbo, imyumbati ariko wite cyane cyane ku binyampeke birimo umuceri, ibigori, ubunyobwa ndetse n’ibibikomokaho birimo imigati, kawunga, ifu y’imyumbati n’ibindi. Nusanga biteretse hasi ubikureho vuba, mu buryo bukoroheye ushake imbaho uzisase byibura hejuru muri santimetero nibura 15 uva hasi, mu rwego […]