Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 119 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Sierra Leone: Abaturage basabwe kuguma murugo nyuma y’igitero mu murwa mukuru

Sierra Leone Leta yatangaje umukwabo mu gihugu cyose nyuma y’uko abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku kigo cya gisirikare kiri mu murwa mukuru, Freetown, bashaka kwinjira mu bibiko bw’intwaro. Itangazo ryashyizwe hanze na leta ryavuze ko inzego z’umutekano zashoboye gusubiza ibintu mu buryo. Umwe mu bayobozi utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko gereza nkuru iri mu mujyi wa Freetown yari ifunguye bamwe mu bafungwa bagatoroka. […]

todayNovember 26, 2023

Inkuru Nyamukuru

Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zatangije ubukangurambaga bwo gutanga amaraso

Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka zibarizwa muri batayo ya 59, ziri mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santrafurika (MINUSCA) zashimiwe ku bw’igikorwa cy’ubukangurambaga bwo gutanga amaraso zatangije. Ingabo z’u Rwanda zitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023, mu rwego rwo gufasha Minisiteri y’ubuzima ya Repubulika ya Santrafurika mu bukangurambaga bwayo bugira buti: “Tanga amaraso, urokore ubuzima” binyuze mu bitaro […]

todayNovember 26, 2023

Inkuru Nyamukuru

EdTech Monday: Ikiganiro ngarukakwezi cyibanda ku ikoranabuhanga mu burezi cyagarutse

EdTech Monday ni ikiganiro gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, aho cyibanda ku nsanganyamatsiko zitandukanye, aho kuri uyu wa Mbere kizibanda ku kugenzura uburezi bukomatanya uburyo busanzwe n’iya kure. Imyigire ikomatanyije uburyo busanzwe ndetse n’iyakure mu Rwanda yagiye igaragaza ko yagize uruhare rukomeye mu kunoza imitangire y’amasomo mu byiciro bitandukanye by’uburezi. Mu bushakashatsi bwagiye bukorwa bugaragaza ko abanyeshuri bakoresha ubu buryo bukomatanya […]

todayNovember 26, 2023

Inkuru Nyamukuru

Ingabo z’u Rwanda zakinnye n’iza Tanzania umukino wa gicuti

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023 Ingabo z’u Rwanda (RDF) zibarizwa muri diviziyo ya 5 zatsinzwe kuri penailti (5-4) mu mukino wa gicuti mu mupira w’amaguru zakinnye na Brigade ya 202 mu ngabo za Tanzania Force Defence Force (TPDF). Umukino warimo ishyaka no guhatana Uyu mukino wabereye kuri Stade y’Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, witabirwa n’abaturage ndetse n’abayobozi batandukanye mu nzego z’ibanze ndetse n’ab’Ingabo ku […]

todayNovember 26, 2023

Inkuru Nyamukuru

Burera: Babiri bafatanywe magendu n’ibicuruzwa bitemewe 

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n'abaturage mu Karere ka Burera, yafashe abantu babiri bari binjije mu Rwanda magendu y'ibicuruzwa bitandukanye  n'amasashe ibihumbi 80. Abafashwe ni umusore ufite imyaka 20 y’amavuko wafatanywe amapaki 400 (angana n'amasashe ibihumbi 80) n’ibilo 25 bya sukari gulu n'umugore w'imyaka 35, wafatanywe amakarito 6 ya Novida, amakarito 2 y'inzoga ya likeri yitwa Rasta n'ibindi bitandukanye. Bafatiwe mu murenge wa Cyanika, akagari ka Kabyiniro, umudugudu wa Kabadari […]

todayNovember 26, 2023

Inkuru Nyamukuru

Abaturiye ahubakwa urugomero rwa Nyabarongo II babangamiwe n’intambi zituritswa

Imiryango yasigaye itabaruriwe imitungo yabo yegereye ahari kubakwa urugomero rwa Nyabarongo II, ihangayikishijwe n’imitungo yabo yiganjemo inzu zikomeje kwangizwa n’ituritswa ry’intambi rya hato na hato, rikorwa mu kubaka urwo rugomero, bagasaba inzego zibishinzwe kugena agaciro k’iyo mitungo yabo bagakiza ubuzima bwabo bakimukira ahandi. Inzu z’abaturage zajemo imisate ku buryo bahorana ubwoba bw’uko zizabahirimaho Abaturage bo mu Kagari ka Bwende mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, bagaragaza ko ubwo […]

todayNovember 26, 2023

Inkuru Nyamukuru

Intara y’amajyepfo ni yo iri imbere mu kurwaza Malariya

Raporo y‘Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), ya 2022/2023, iragaragaza ko abantu 47 ku 1000 ari bo barwaye malaria, Intara y’Amajyepfo ikaba ari yo yagaragayemo malaria nyinshi. Ni mu nama yahuje RBC n’abafite mu nshingano kurwanya malaria mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, yitabirwa n’abafatanyabikorwa mu by’ubuzima batandukanye, barimo Rwanda NGO’S Forum. Ni inama yabereye mu Karere ka Musanze kuri uyu wa kane tariki 23 Ugushyingo 2023, aho yari igamije kurebera hamwe […]

todayNovember 26, 2023

Amakuru Arambuye

Huye: Umugabo yafashwe acuruza inyama z’imbwa mu isoko

Umugabo witwa Kubwimana Anastase yafatiwe mu karere ka Huye, mu murenge wa Tumba, mu kagari ka Cyimana mu mudugudu w’Ubwiyunge arimo acuruza inyama z’imbwa mu isoko. Umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu kagari ka Cyimana Emilienne Kabatesi yatangarije Kigali Today ko uyu mugabo kugira ngo afatwe byaturutse ku baturage babonye arimo acuruza inyama mu isoko i Cyarwa atari umuntu usanzwe ubaga ndetse adasanzwe anacuruza inyama. Ati “Rwose yaritoye aragenda abaga […]

todayNovember 26, 2023

Inkuru Nyamukuru

Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zirashimirwa uruhare zigira mu bikorwa biteza imbere abaturage

Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri (RWANBATT3) ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani yepfo (UNMISS) zifatanije n’ubuyobozi bw’umujyi wa Juba n’abaturage mu gukorwa cy’umuganda. Hatanzwe serivisi z’ubuzima ku bana n’abakuru Iki gikorwa cy’umuganda cyo gusukura agace ka Gudele na Munuki Payam mu mujyi wa Juba, cyabaye ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2023, cyatangiwemo kandi na serivisi z’ubuzima ku bufatanye n’umuryango wita ku buzima (SHF). Muri serivisi […]

todayNovember 25, 2023

0%