Amakuru Arambuye

Huye: Umugabo yafashwe acuruza inyama z’imbwa mu isoko

todayNovember 26, 2023

Background
share close

Umugabo witwa Kubwimana Anastase yafatiwe mu karere ka Huye, mu murenge wa Tumba, mu kagari ka Cyimana mu mudugudu w’Ubwiyunge arimo acuruza inyama z’imbwa mu isoko.

Umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu kagari ka Cyimana Emilienne Kabatesi yatangarije Kigali Today ko uyu mugabo kugira ngo afatwe byaturutse ku baturage babonye arimo acuruza inyama mu isoko i Cyarwa atari umuntu usanzwe ubaga ndetse adasanzwe anacuruza inyama.

Ati “Rwose yaritoye aragenda abaga imbwa hanyuma ajya kuzicuruza mu isoko nk’uko abantu bacuruza ibijumba n’inyanya kandi ubundi inyama zigira aho zigomba gucururizwa hazwi, Kubwimana akimara gufatwa yajyanywe iwe mu rugo bagenzuye babona agahanga k’imbwa kari aho yayibagiye”.

Gusa nawe yemera ko izo nyama ari izimbwa yafashe arazibaga akaba yari agiye kuzigurisha ngo abone amafaranga.

Umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu kagari ka Cyimana avuga ko Kubwimana asanzwe ari umuturage wo mu mudugudu wa Mukoni mu kagari ka Cyarwa mu murenge wa Tumba.

Ati “ Abaturage bari mu isoko ku bufatanye n’umukozi ushinzwe kurwanya ubucuruzi bw’inyama n’Amata mu buryo butemewe bahise babibona ko izo nyama zitujuje ubuziranenge, ndetse ko ziri no gucuruzwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko”.

Kabatesi atanga ubutumwa ku bantu babaga amatungo ko badakwiye gucuruza inyama zitapimwe ndetse no kuzicururiza ahatemewe kuko biri mu byakwangiza ubuzima bw’abantu.

Kabatesi avuga ko ikindi giteye inkeke ari uko ababaga izi mbwa usanga akenshi ari izo baba bafashe zizerera ku gasozi cyangwa ugasanga ari itungo ry’umuturanyi we yishe ndetse ugasanga nk’izo zizerera ziba zitanakingiwe.

Kabatesi yibukije abaturage ko bagomba kujya bagura inyama zapimwe ndetse zujuje ubuziranenge kugira ngo birinde kurya inyama zabahumanya.

Umwe mu banyamategeko utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko abantu babaga imbwa baba bakoze icyaha cyo kuzica atari izabo kandi bakabeshya abaguzi ko izo nyama ari irindi tungo biba bigize icyaha bibahamye babihanirwa.

Uretse kuba bigize icyaha, kubaga imbwa birimo n’ingaruka nyinshi ku wayiriye atabizi kuko abazibaga baba batabanje kuzipimisha indwara bikaba byaviramo nyiri ukuyirya kurwara indwara yatewe n’izo nyama zitapimwe.

Mu Rwanda amatungo ari ku rutonde agomba gupimwa mbere yo kubagwa imbwa zitarimo, ikaba ari yo mpamvu abazibaga batazipimisha nk’uko bigenda ku yandi matungo kuko bitemewe kubaga imbwa ngo iribwe n’abantu.

Abantu benshi bakunze kwibaza impamvu umuntu wariye imbwa yamaganwa ndetse akaba yabihanirwa akenshi bituruka ko mu muco Nyarwanda Imbwa itungo ry’imbwa ritaribwa.
Dusenge Gaudence avuga ko kurya imbwa bishobora kuba atari ikibazo mu bindi bihugu bagendeye ku muco wabo.

Ati “Wenda bitewe n’Igihugu n’umuco wacyo bashobora kuyirya ariko mu Rwanda ntaho nigeze mbona imbwa iribwa rwose ahubwo abo bazigaburira abandi numva bahanwa kuko baba bakora ibizira bitandukanye n’umuco wacu”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zirashimirwa uruhare zigira mu bikorwa biteza imbere abaturage

Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri (RWANBATT3) ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani yepfo (UNMISS) zifatanije n’ubuyobozi bw’umujyi wa Juba n’abaturage mu gukorwa cy’umuganda. Hatanzwe serivisi z’ubuzima ku bana n’abakuru Iki gikorwa cy’umuganda cyo gusukura agace ka Gudele na Munuki Payam mu mujyi wa Juba, cyabaye ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2023, cyatangiwemo kandi na serivisi z’ubuzima ku bufatanye n’umuryango wita ku buzima (SHF). Muri serivisi […]

todayNovember 25, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%