Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 120 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

‘Ingabo za EAC ntizizava muri RDC’ umwe mu myanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu

Mu nama y’Abakuru b’ibihugu bigize z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC yabereye Arusha muri Tanzania ku cyicaro cyawo kuri uyu wa gatanu tariki 24 Ugushyingo 2023 yafatiwemo imyanzuro irimo ko Ingabo za EAC zitazava muri Congo nk’uko byari biteganyijwe. Ingabo za EAC ntizizava muri Congo Uko byari biteganyije ni uko ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zagombaga kuva muri congo tariki 8 Ukwakira 2023 ariko abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba basanze batagomba […]

todayNovember 25, 2023

Inkuru Nyamukuru

Oscar Pistorius agiye kurekurwa

Umunya-Afurika y’Epfo, Oscar Pistorius wamamaye cyane mu kwiruka asiganwa ku maguru mu mikino ya Olympic y'abafite ubumuga agiye kurekurwa nyuama y'imyaka 10 afungiwe icyaha cyo kwica umukobwa bakundanaga. Ku wa gatanu urukiko rwemeje ko azarekurwa ku ya 5 Mutarama umwaka utaha, ariko akazabanza kugira ibintu bimwe na bimwe asabwa. Oscar Pistorious yatawe muri yombi mu 2014 ku byaha yashinjwaga byo kwica umukobwa bakundanaga, Reeva Steenkamp, amwitiranyije n'umujura ubwo hari ku musi w’abakundana uzwi nka […]

todayNovember 25, 2023

Inkuru Nyamukuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwatesheje agaciro ikirego cy’Abashumba 6 barega Apotre Gitwaza

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu mujyi wa Kigali rwatesheje agaciro ikirego cyatanzwe n’abashumba batandatu bifuzaga ko Apotre Paul Gitwaza watangije itorero, Zion Temple, yirukanwa ku buyobozi bwaryo. Abo bashumba bavugaga ko bari mu bashinze iryo torero basabaga urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kwemeza ko Paul Gitwaza atakiri umuvugizi waryo kuko bemeza ko bamwirukanye. Icyemezo cy’urukiko cyasomwe abaregwa n’abarega nta n'umwe uri mu rukiko. Ni nako kandi byari bimeze ubwo bitabaga urukiko […]

todayNovember 25, 2023

Inkuru Nyamukuru

Perezida wa Santarafurika yashimiye Perezida Kagame n’ingabo z’u Rwanda

Nyuma yo gusoza amasomo ku basirikare 512 batojwe n’ingabo z’u Rwanda, mu muhango wabereye kuri Sitade ya Camp Kassaï, Perezida wa Santarafurika Faustin-Archange Touadéra yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’ingabo z’u Rwanda. Yagize ati, “ Murabizi ko Repubulika ya Santarafurika yanyuze mu bihe bigoye kandi turatekereza ko amahugurwa yatanzwe mu minsi ishize, ari ingenzi ku ngabo zacu n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kububakira ubushobozi. Haracyari ibibazo,kandi kubisohokamo, […]

todayNovember 25, 2023

Inkuru Nyamukuru

Umujyi wa Kigali niwo uza kwisonga mu kwibasirwa n’inkongi

Inkongi z’umuriro zigera kuri 226 zabaruwe mu gihugu hose, kuva muri Mutarama kugeza mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka, aho inyinshi muri zo zibasiye umujyi wa Kigali ku kigereranyo cya 64%. Intara y’Iburasirazuba ni yo iza ku mwanya wa kabiri mu kugira umubare munini w’inkongi ku kigereranyo cya 17% mu gihe mu Ntara y’Amajyepfo ari ho hagaragaye umubare muto w’inkongi ku kigereranyo cya 4.4%. Mu kwezi kwa Kanama ugereranyije n’andi mezi, […]

todayNovember 25, 2023

Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda bakorera muri Santarafurika bavuga ko hariyo amahirwe menshi y’ishoramari

Abanyarwanda bakorera ibikorwa bitandukanye muri Repubulika ya Santarafurika, bahamagarira bagenzi babo bashaka gushora imari muri icyo gihugu kujyayo kuko hari amahirwe menshi y’ishoramari, ariko bakabanza kwitwararika bagashaka amakuru y’ibyo bifuza gushoramo imari mbere yo gutangira ibikorwa byabo. Abanyarwanda batangiye gukorera muri Santarafurika bagaragaza ko hariyo amahirwe y’ishoramari, ariko ko bisaba kubanza kwiga neza umushinga Nyuma y’uko Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Santarafurika mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu 2014, […]

todayNovember 25, 2023

Inkuru Nyamukuru

Hatangajwe amakipe 16 n’inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2024

Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwatangaje amakipe 16, ndetse n’inzira zizakoreshwa mu isiganwa "Tour du Rwanda 2024" Amakipe 20 ni yo azitabira Tour du Rwanda 2024, mu makipe agera kuri 40 yari yasabye kwitabira. Urutonde rw’amakipe 16 yatangajwe Kugeza ubu hatangajwe amakipe 16 muri 20, mu gihe andi makipe ane asigaye azatangazwa mu kwezi gutaha kwa 12/2023. UCI Pro Teams (3) Israel Premier TechTotalEnergiesEolo Kometa Team UCI Continental Teams Soudal […]

todayNovember 25, 2023

Inkuru Nyamukuru

Abatojwe na RDF binjiye mu ngabo za Santarafurika

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika arashimira mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame n’Ingabo z’u Rwanda ku muhate bakomeje kugaragaza mu rugamba rwo kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cye. Abahawe imyitozo na RDF bari mu myiyereko Ibi Perezida Faustin-Archange Touadéra yabitangarije I Bangui tariki 24 Ugushyingo 2023 nyuma yo kuyobora umuhango wo gusoza amasomo ya Gisirikare yahawe abasore n’inkumi bagera kuri 512 binjiye mu ngabo z’igihugu za Santarafurika (FACA). Perezida Touadéra […]

todayNovember 25, 2023

Inkuru Nyamukuru

Kicukiro: Umusore aravugwaho kwiyita umukobwa agamije gusaba akazi

Umusore w’imyaka 17 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Gicumbi, yafatiwe mu Mudugudu wa Mulindi mu Kagari ka Kamashashi mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Uyu musore ngo yagerageje kwiyoberanya yiyita umukobwa, agenda mu ngo asaba akazi ko kurera abana, ariko abarimo gucunga umutekano baza gutahura ko ari umuhungu. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamashashi, Mukeshimana Odette, yabwiye Kigali Today ko uyu musore yafashwe n’inzego z’umutekano […]

todayNovember 24, 2023

0%