Inkuru Nyamukuru

‘Ingabo za EAC ntizizava muri RDC’ umwe mu myanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu

todayNovember 25, 2023

Background
share close

Mu nama y’Abakuru b’ibihugu bigize z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC yabereye Arusha muri Tanzania ku cyicaro cyawo kuri uyu wa gatanu tariki 24 Ugushyingo 2023 yafatiwemo imyanzuro irimo ko Ingabo za EAC zitazava muri Congo nk’uko byari biteganyijwe.

Ingabo za EAC ntizizava muri Congo

Uko byari biteganyije ni uko ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zagombaga kuva muri congo tariki 8 Ukwakira 2023 ariko abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba basanze batagomba kuhava kuko baba batereranye abaturage bari mu ntambara.

Aba bakuru b’ibihugu bavuze ko bidakwiye ko ingabo za EAC zisiga abaturage b’Intara ya Kivu y’Amayaruguru mu kaga, ahubwo ko hakazarebwa uburyo izi ngabo zikorana n’iz’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC mu kugarura no kubungabunga umutekano.

Undi mwanzuro wafatiwe muri iyi nama n’uko abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bemeje ko Somalia iba igihugu cya 8 kigize uyu muryango hagendewe ku ngingo ya 3 y’amasezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Muri iyi nama hemejwe ko igihugu cya Sudani y’Epfo kigiye kuyobora uyu muryango gisimbuye igihugu cy’u Burundi cyari kimaranye umwaka izi nshingano.

Sudan y’epfo ni yo igiye kuyobora umuryango wa EAC

Ibihugu bigize EAC, birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Sudan y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Somalia.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida Kagame muri iyi nama, yashimangiye ko u Rwanda rutazatezuka ku bikorwa bigamije guteza imbere uyu muryango.

Mu ijambo rya Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente wari uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda yabanje gushimira Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan wakiriye Abakuru b’ibihugu bigize EAC.

Yanashimiye Perezida w’u Burundi Evaritse Ndayishimiye wari umaze igihe ayobora EAC.
Yanahaye ikaze Somalia yakiriwe muri uyu muryango kandi avuga ko u Rwanda n’uyu muryango bahaye ikaze Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kirr usimbuye Evariste Ndayishimiye mu kuyobora EAC.

Ati: “ Ndashimira umuyobozi wushe ikivi Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye Perezida w’Uburundi ku bwitange bwe mu kuyobora uyu muryango. Ndashaka nanone gushimira umuyobozi mushya Salva Kirr Perezida wa Sudani y’Epfo. Ndashaka gukoresha uyu mwanya mpa ikaze umunyamuryango mushya ari we Repubulika yunze ubumwe ya Somalia.”

Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC

Yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gukorana neza n’ibindi bihugu bigize uyu muryango ko bazakomeza gukorana n’ubuyobozi bushya bw’uyu muryango.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Oscar Pistorius agiye kurekurwa

Umunya-Afurika y’Epfo, Oscar Pistorius wamamaye cyane mu kwiruka asiganwa ku maguru mu mikino ya Olympic y'abafite ubumuga agiye kurekurwa nyuama y'imyaka 10 afungiwe icyaha cyo kwica umukobwa bakundanaga. Ku wa gatanu urukiko rwemeje ko azarekurwa ku ya 5 Mutarama umwaka utaha, ariko akazabanza kugira ibintu bimwe na bimwe asabwa. Oscar Pistorious yatawe muri yombi mu 2014 ku byaha yashinjwaga byo kwica umukobwa bakundanaga, Reeva Steenkamp, amwitiranyije n'umujura ubwo hari ku musi w’abakundana uzwi nka […]

todayNovember 25, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%