Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 124 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Kirehe: Babiri bafatanywe magendu y’imyenda ya caguwa

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Kirehe, yafatanye abantu babiri, amabalo 3 y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu. Abafashwe ni umugabo w’imyaka 41 y’amavuko, wafatanywe amabalo 2 na mugenzi we w’imyaka 21 wari ufite ibalo imwe, bafatiwe mu tugari twa Gatarama na Rwanteru mu murenge wa Kigina, ku wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo.  Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba […]

todayNovember 17, 2023

Inkuru Nyamukuru

Umunyamakuru Manirakiza Théogène yafunguwe

Umunyamakuru Manirakiza Théogène washinze ikinyamakuru Ukwezi kinafite Umuyoboro wa YouTube Ukwezi TV, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2023 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kumurekura ku cyaha yari akurikiranyweho cyo gukangisha gusebanya, yakoreye uwitwa Nzizera Aimable. Manirakiza Theogene avugana n’umwunganizi we, Me Ibambe Jean Paul Urukiko rwategetse ko Manirakiza Théogène azajya yitaba inshuro imwe mu kwezi. Iki cyemezo urukiko rugifashe nyuma y’uko Nzizera Aimable wareze umunyamakuru […]

todayNovember 17, 2023

Inkuru Nyamukuru

Umunyeshuri wari urangije muri ICK yishwe n’impanuka

Irakarama Nadine wari urangije kwiga mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) witeguraga guhabwa impamyabumenyi ya Kaminuza mu ishami ry’icungamutungo, yitabye Imana azize impanuka. Irakarama Nadine Mu ijoro ryo ku itariki 14 Ugushyingo 2023, nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo mu banyeshuri biga muri Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) no ku muryango we ko Irakarama Nadine yitabye Imana. Tariki ya 06 Ugushyingo 2023, nibwo Irakarama yasomye igitabo (défense) gikubiyemo ubushakashatsi yakoze […]

todayNovember 17, 2023

Inkuru Nyamukuru

BK yatangije uburyo abakusanya umusaruro batazajya basabwa ingwate

Banki ya Kigali yatangije gahunda izafasha abakusanya umusaruro w’ibihingwa bitandukanye kuwugeza ku isoko, bakoresheje uwo musaruro nk’ingwate hagamijwe kuborohereza ndetse no kwagura ubucuruzi bwabo, mu rwego rwo kubafasha kurushaho kwiteza imbere. Ni umushinga ukubiyemo kuzafasha kubona inguzanyo abakusanya umusaruro w’ibihingwa bitandukanye birimo Ibigori, Ibishyimbo, Soya, Umuceri n’ibindi bihingwa byose bishobora guhunikwa igihe kirekire, bikiyongeraho abakusanya umusaruro wa Kawa, bakayitunganya ndetse bakanayohereza mu mahanga. Ni umushinga ukubiyemo ibice bibiri, aho igice […]

todayNovember 16, 2023

Inkuru Nyamukuru

Rulindo: Twaganiriye n’abaturage bambuwe bikaviramo abayobozi barindwi gufungwa

Abaturage bambuwe amafaranga bagenewe na Leta ku ngurane ijyanye n’ibyangijwe mu kubaka umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo mu Karere ka Rulindo, bavuga ko batewe igihombo no kwamburwa nyuma y’imyaka hafi itatu bamaze barakuwe mu byabo. Ni nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze abayobozi barindwi bakurikiranyweho kunyereza ayo mafaranga y’ingurane, ijyanye n’ibyangijwe mu mwaka wa 2021-2022. Mu kumenya uko abo baturage babayeho, Kigali Today yaganiriye na bamwe muri bo, bavuga bimwe mu bihombo […]

todayNovember 16, 2023

Amakuru Arambuye

Musanze: Umwe mu barinda Pariki yishe mugenzi we amurashe

Umwe mu barinda Pariki y’Igihugu y’Ibirunga witwa Ntegerejimana Christophe w’imyaka 37, yarashe mugenzi we witwa Irakoze Kevin w’imyaka 32, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023. Byabereye mu Murenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu, icyateye uwo mugabo kurasa mugenzi we nticyahise kimenyekana. Uwingeri Prosper, Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga aganira na Kigali Today, yemeje ayo makuru, avuga ko Ntegerejimana warashe mugenzi we amaze gufatwa muri iki […]

todayNovember 16, 2023

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru ya Gisirikare

Perezida Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023 yayoboye Inama Nkuru ya Gisirikare. Ni inama yitabiriwe n’abasirikari bakuru bakiri mu nshingano n’abasezerewe, baturutse mu nzego zitandukanye z’umutekano, zirimo Ingabo z’Igihugu (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP) Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS). Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, dukesha iyi nkuru, ntibyahise bitangaza ibyaganiriweho muri iyi nama. Iyi […]

todayNovember 15, 2023

Inkuru Nyamukuru

Zimbabwe: Abantu 22 baguye mu mpanuka y’imodoka

Muri Zimbabwe, polisi yatangaje ko impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa minibisi yahitanye abantu 22 ikomerekeramo babiri. Polisi yasobanuye ko ibyo byabaye nyuma y’uko iyo minibisi igonganye n’ikamyo ku muhanda w’imodoka zihuta uhuza Zimbabwe n’umupaka w’Afurika y’epfo. Iyo mpanuka yahitanye abo bantu ku muhanda Bulawayo-Beitbridge, iravugwamo tagixi yo mu bwoko bwa minibisi yari itwaye abagenzi 21 n’ikamyo yarimo umuntu umwe. Polisi yabivuze ku rubuga X rwahoze rwitwa Twitter. Ntibyahise […]

todayNovember 15, 2023

Inkuru Nyamukuru

UN yasubukuye ibikorwa by’ubutabazi muri Niger

Umuryango w’abibumbye kuri uyu wa gatatu watangaje ko wasubukuye ingendo z’indege z’ibikorwa by’ubutabazi muri Niger. Izo ngendo zari zahagaritswe nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye mu kwa Karindwi k’uyu mwaka muri iki gihugu aho abarenga miliyoni enye bakeneye imfashanyo. Ishami rya LONI rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi OCHA ryatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko serivisi y’ingendo zo mu kirere z’ubutabazi yasubukuye ingendo z’imbere mu gihugu kuri uyu wa gatatu. Ibiro bikuru bya OCHA by’i […]

todayNovember 15, 2023

0%