Inkuru Nyamukuru

Zimbabwe: Abantu 22 baguye mu mpanuka y’imodoka

todayNovember 15, 2023

Background
share close

Muri Zimbabwe, polisi yatangaje ko impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa minibisi yahitanye abantu 22 ikomerekeramo babiri.

Polisi yasobanuye ko ibyo byabaye nyuma y’uko iyo minibisi igonganye n’ikamyo ku muhanda w’imodoka zihuta uhuza Zimbabwe n’umupaka w’Afurika y’epfo.

Iyo mpanuka yahitanye abo bantu ku muhanda Bulawayo-Beitbridge, iravugwamo tagixi yo mu bwoko bwa minibisi yari itwaye abagenzi 21 n’ikamyo yarimo umuntu umwe. Polisi yabivuze ku rubuga X rwahoze rwitwa Twitter.

Ntibyahise bimenyekana niba hari n’abigenderaga ku muhanda bakomeretse cyangwa bahitanywe n’iyo mpanuka.

Abantu babiri bakomeretse barimo kuvurirwa mu mujyi wa Bulawayo, mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Zimbabwe.

Impanuka zo ku mihanda zikunze kubaho muri Zimbabwe, aho abatwara imodoka bakunzwe kuregwa kuzipakira bakarenza urugero, bakazitwara ku mihanda irimo ibinogo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

UN yasubukuye ibikorwa by’ubutabazi muri Niger

Umuryango w’abibumbye kuri uyu wa gatatu watangaje ko wasubukuye ingendo z’indege z’ibikorwa by’ubutabazi muri Niger. Izo ngendo zari zahagaritswe nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye mu kwa Karindwi k’uyu mwaka muri iki gihugu aho abarenga miliyoni enye bakeneye imfashanyo. Ishami rya LONI rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi OCHA ryatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko serivisi y’ingendo zo mu kirere z’ubutabazi yasubukuye ingendo z’imbere mu gihugu kuri uyu wa gatatu. Ibiro bikuru bya OCHA by’i […]

todayNovember 15, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%