Umubyeyi ntiyanyuzwe n’irushanwa ry’ubwiza ajya kwihorera ahasiga ubuzima
Muri Brazil, umwe mu babyeyi wari waje gushyigikira umukobwa we mu irushanwa ry’ubwiza ryaberaga mu gace ka Altamira, ntiyanyuzwe n’umwanya wa Kane uwo mukobwa we yagize, biramurakaza afata imbunda aza kurasa ku bakemurampaka, ntibyamuhira araswa n’inzego z’umutekano zarindaga aho ibirori byaberaga. Irushanwa ryabaye intandaro y’urwo rupfu ryabaye ku itariki 28 Nyakanga 2024 nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru OddityCentral, maze rirangiye, umubyeyi w’umwe mu bakobwa bari baryitabiriye, witwa Sebastiao Francisco, atangira kuvuga ko […]