Menya bamwe mu bayoboye Minisiteri nyinshi mu Rwanda
Abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, bahabwa inshingano zitandukanye, hakaba n’umwanya wo kubahindurira inshingano, mu rwego rwo kurushaho kunoza imikoranire izamura iterambere ry’Igihugu n’abagituye. Hari ubwo Umukuru w’Igihugu ashyira mu nshingano abayobozi bashya, ugasanga bamwe mu bari Abaminisitiri bahawe izindi nshingano zitajyanye n’izo bari basanzwemo zo kuyobora Minisiteri, abandi bagahindurirwa Minisiteri gusa. Urugero ni urwa Dr. Vincent Biruta, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc na Dr.Uwamariya Valentine bavanywe muri Minisiteri bashyirwa mu zindi. […]