Inkuru Nyamukuru

Menya bamwe mu bayoboye Minisiteri nyinshi mu Rwanda

todayJuly 19, 2024

Background
share close

Abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, bahabwa inshingano zitandukanye, hakaba n’umwanya wo kubahindurira inshingano, mu rwego rwo kurushaho kunoza imikoranire izamura iterambere ry’Igihugu n’abagituye.

Hari ubwo Umukuru w’Igihugu ashyira mu nshingano abayobozi bashya, ugasanga bamwe mu bari Abaminisitiri bahawe izindi nshingano zitajyanye n’izo bari basanzwemo zo kuyobora Minisiteri, abandi bagahindurirwa Minisiteri gusa.

Urugero ni urwa Dr. Vincent Biruta, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc na Dr.Uwamariya Valentine bavanywe muri Minisiteri bashyirwa mu zindi.

Iyi nkuru iragaragaza bamwe mu bayobozi bayoboye Minisiteri nyinshi kuva mu 1994, aho mu mpinduka zagiye zikorwa bagiye bisanga kenshi bagumye mu myanya yo kuyobora Minisiteri.

Dr. Vincent Biruta amaze kuyobora Minisiteri zirindwi

Dr. Vincent Biruta ni umuyobozi ufite ubunararibonye muri Politiki y’u Rwanda, aho amaze kuyobora Minisiteri zirindwi.

Dr. Vincent Biruta

Biruta yavutse tariki 19 Nyakanga 1958. Mu 1997 nibwo yagizwe Minisitiri w’Ubuzima, ahindurirwa izo nshingano mu 1999, agirwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Ubwikorezi n’Itumanaho (Minister of Public Services, Transport and Communications), imirimo yakoze kugeza mu 2000.

Kuva mu 2000 yahinduriwe imirimo aba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Inzibacyuho, aho kuva muri 2003 kugeza mu 2011 yari Perezida wa Sena.

Muri 2011 yagarutse muri Minisiteri, agirwa Minisitiri w’Uburezi, aho muri 2014 yagizwe Minisitiri w’Umutungo Kamere, inshingano yahinduriwe muri 2017, agirwa Minisitiri w’Ibidukikije.

Minisiteri ya Gatandatu yayoboye ni iy’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, aho yahawe izo nshingano muri 2019 kugeza ubwo agizwe Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu (MININTER) ku wa Gatatu tariki ya 12 Kamena 2024.

Abamuzi bavuga ko gutinda muri izo nshingano, byaba bituruka ku kwiyoroshya agira, akavuga amagambo aringaniye kandi arimo ubushishozi, akirinda guhubuka mu byo avuga, akaba avuga neza indimi zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.

Musoni James wayoboye Minisiteri eshanu

Musoni James ari mu bayobozi bayoboye Minisiteri nyinshi, ibyo bigaterwa n’ubunararibonye ndetse n’ubumenyi kuri Politiki y’u Rwanda, nk’umwe mu bakoze imirimo igihe kirekire mu nama ngishwanama mu bya Politiki (A member of Presidential Advisory Council (PAC).

Musoni James

Yabaye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo kuva mu 2014 kugeza mu 2018, aba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva mu 2009 kugeza mu 2014, aba kandi Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (Finance and Economic Planning) kuva mu 2006 kugeza mu 2009.

Yabaye kandi Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, guteza imbere ishoramari, ubukerarugendo n’amakoperative kuva mu 2005 kugeza mu 2006, aba kandi n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe guteza imbere ishoramari n’inganda kuva mu 2005.

Kugeza ubu, Musoni James ni Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe.

Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc ni umwe mu bayoboye Minisiteri enye

Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc wavutse mu 1970, azwiho ubuhanga mu by’Ubutabire (Chimie), dore ko ari na byo yaminujemo aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu muri Kaminuza yo mu Burusiya.

Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc

Yakomereje amashuri ye mu bijyanye n’Ubutabire n’Ubugenge (Chemistry and Physics), muri Kaminuza yo mu Buhinde yitwa Indian Institute of Technology Roorkee, ahavana impamyabumenyi y’ikirenga (PhD).

Muri 2001 ubwo yari umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, mu nzira ava ku kazi, ngo nibwo abanyeshuri yigishaga baje biruka bamusanga bamuhobera bamubwira bati ‘Congs’ ariko we atazi ibyabaye, bamubwira ko bumvise itangazo rimugira Umunyamaganga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi.

Muri 2005 yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri Makuru na Kaminuza, bidatinze muri 2006 agirwa Minisitiri w’Uburezi.

Ni inshingano yamazemo imyaka ibiri, muri 2008 agirwa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, inshingano yakoze mu myaka irenga itatu aho muri 2011 yoherejwe kuyobora inshuri rikuru ry’ikoranabuhanga ryahoze ryitwa KIST, ishuri ryavugwagamo ibibazo bitandukanye, ava muri izo nshingano muri 2013, ishuri arisubije ku murongo.

Kuva mu 2013, Perezida Paul Kagame yamwohereje guhagararira u Rwanda mu Burusiya, aho yamaze imyaka itandatu, muri 2019 agirwa Minisitiri w’Ibidukikije.

Nk’uko byagaragaye mu itangazo ryo ku itariki 12 Kamena 2024 riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Dr. Mujawamariya yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA), iba Minisiteri ya kane ayoboye.

Dr. Mujawamariya ni umuyobozi uvuga neza indimi eshanu ari zo Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza, Ikirusiya n’Igiswahili.

Abamuzi neza bavuga ko akunda umurimo, gufata ibyemezo mu gihe biri ngombwa, kwiyoroshya no kubana neza n’abantu, kandi imirimo myinshi akayikora ava mu biro agasura abaturage.

Dr. Uwamariya Valentine amaze kuyobora Minisiteri eshatu

Dr. Uwamariya Valentine yavukiye i Shangi mu Karere ka Nyamasheke mu 1971. Ari mu bayobozi mu Rwanda baciye agahigo mu kuyobora Minisiteri nyinshi mu gihe gito, aho ayoboye Minisiteri eshatu mu myaka ine.

Dr. Uwamariya Valentine

Uwo muyobozi wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije ku wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, yagiye mu bintu afitemo ubumenyi, dore ko abifitemo impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) yakuye muri UNESCO-IHE na Delft University of Technology mu Buholandi, mu bijyanye n’ubumenyi bw’amazi n’ikoranabuhanga mu bidukikije.

Ni n’umuhanga mu Butabire (Chemistry), nk’umuntu ubifitemo impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse no mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) yakuye muri Kaminuza ya Witwatersrand i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Muri Gashyantare 2020 nibwo Dr. Uwamariya Valentine yagizwe Minisitiri w’Uburezi. Ni inshingano abenshi bemeza ko yitwayemo neza dore ko akimara guhabwa izo nshingano yayoboye mu bihe bitoroshye bya COVID-19 ntibyagira abanyeshuri bigiraho ingaruka.

Yakemuye n’ibibazo by’ingutu byari mu mashuri Makuru na Kaminuza, aho byarangiye amashuri amwe afunzwe burundu.

Muri izo nshingano kandi, abarimu ntibazigera bamwibagirwa ubwo babwirwaga ko umushahara wabo wikubye hafi kabiri, bamushimira ubuvugizi yagiye akorera ababyeyi cyane cyane ku kibazo cyo gukuraho izamurwa ry’amafaranga y’ishuri, agashimirwa uko yabanye n’abarimu abarezi ndetse n’abanyeshuri mu myaka hafi itatu yamaze muri izo nshingano.

Ku itariki 22 Kanama 2023, Dr Uwamariya Valentine yahinduriwe inshingano agirwa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, inshingano yamazemo umwaka umwe ku itariki 12 Kamena 2024 agirwa Minisitiri w’Ibidukikije.

Bazivamo Christophe yayoboye Minisiteri eshatu

Bazivamo Christophe

Bazivamo Christophe ni umwe mu bayoboye Minisiteri eshatu ari zo Minisiteri y’Ubutaka, Ibidukikije, Amashyamba, Amazi, na Mine mu Rwanda, aba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, aho kuva muri 2005 yabaye Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu.

Dr. Charles Murigande ni umwe mu bayoboye Minisiteri eshatu

Dr. Charles Murigande wavutse ku itariki 15 Kanama 1958 uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane kuva 2002-2008, aba Minisitiri w’ibikorwa bya Guverinoma (Minister of Governmental Affairs) kuva 2008-2009, aba kandi Minisitiri w’uburezi kuva 2009 kugeza 2011.

Dr. Charles Murigande

Hari n’abayoboye Minisiteri ebyiri barimo Louise Mushikiwabo wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, nyuma yo kuba Minisitiri w’Itangazamakuru.

Dr. Pierre Damien Habumuremyi, wavutse ku itariki 20 Gashyantare 1961, yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva ku itariki 07 Ukwakira 2011 kugeza ku ya 24 Nyakanga 2014, nyuma yo kuba Minisitiri w’uburezi kuva muri Gicurasi 2011 kugeza Ukwakira 2011.

Dr. Pierre Damien Habumuremyi

Hari na Murekezi Anastase wabaye Minisitiri w’Intebe nyuma yo kuba Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo.

Senateri Nyirasafari Espérence, yabaye Minisitiri muri Minisiteri ya Siporo n’umuco, nyuma yo kuba Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Soline Nyirahabimana, yabaye Minisitiri w’Uburinganire n’irerambere ry’umuryango, ubu ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko kuva muri 2020, nyuma yo kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi.

Gen (Rtd) James Kabarebe wabaye Minisitiri w’Ingabo, ubu ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, nyuma yo kuba umujyanama wihariye mu bya Gisirikare wa Perezida Paul Kagame.

Dr. Monique Nsanzabaganwa wabaye Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN ushinzwe igenamigambi, yabaye na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kuva mu 2008-2011, aho yabaye na Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, ubu akaba ari Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe kuva muri 2021.

Musoni Protais wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu aba na Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, hakaba n’abandi batandukanye tutabashije kuvuga bayoboye Minisiteri ebyiri.

Ntawabura kugaruka kuri Minisitiri Habineza Joseph (Joe) witabye Imana, wabaye Minisitiri w’Urubyiruko Umuco na Siporo, asezera kuri izo nshingano, nyuma agirirwa icyizere azigarurwamo hadaciye igihe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Huye: Ababuriye ababo mu kirombe i Kinazi baribaza uzabishyura impozamarira

Nyuma y’uko tariki 12 Nyakanga 2024 Urukiko rukuru rw’i Nyanza ruburanisha ku rwego rw’ ubujurire imanza z’inshinjabyaha rwarekuye na babiri bari bagikurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwaviriyemo batandatu gupfa, i Kinazi mu Karere ka Huye, ababuze ababo baribaza uzabishyura impozamarira. Babivuga nyuma y’uko muri batanu bari bakurikiranyweho biriya byaha, babiri bari babihamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Huye, ari bo Rtd Major Paul Katabarwa n’uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa […]

todayJuly 19, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%