Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 46 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Urukiko rwasubitse urubanza rw’abaregwa gukubita Twagirayezu bikaruviramo urupfu

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwasubitse urubanza ruregwamo abagabo batatu, bakekwaho gukubita uwitwa Twagirayezu Samuel bikamuviramo gupfa. Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwatangiye kuburanisha Murangira Jean Bosco uburana adafunzwe, Ndanyuzwe Suleiman ufungiye muri Gereza ya Muhanga, na Rugendo Juvenal we utari witabye Urukiko, ku cyaha bakurikiranweho n’ubushinjacyaha cyo gukubita no gukomeretsa Twagirayezu Samuel wari ucumbitse mu Karere ka Ruhango, hashize hafi imyaka ibiri. Umucamanza akimara gusoma imyanzuro yabajije Murangira Jean Bosco niba […]

todayJune 10, 2024

Inkuru Nyamukuru

“Oya ubu ndi i Cairo” – Ojera Joackiam wavuzwe ko yageze i Kigali muri Police FC

Umunya-Uganda Ojera Joackiam avuga ko amakuru yavugaga ko yaraye ageze mu Rwanda aje gukinira Police FC bivugwa ko bumvikanye ntaho ahuriye n’ukuri kuko akiri mu Misiri aho agifite imikino 12 yo gukinira ikipe ye. Ibi Ojera Joackiam yabitangarije Kigali Today mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu kiganiro yayihaye, mu gihe byavugwaga ko yaraye ageze mu Rwanda aje gutangirana imyitozo n’ikipe ya Police FC bivugwa ko yamaze kumvikana nayo […]

todayJune 10, 2024

Inkuru Nyamukuru

Niger: Abanyarwanda n’inshuti zabo bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku wa Gatandatu tariki 08 Kamena 2024, Abanyarwanda baba mu gihugu cya Niger n’inshuti zabo, abahagariye ibihugu byabo, abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’abandi, bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye mu murwa mukuru wa Niger, Niamey, ku nsangamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Kwibuka Twiyubaka”. Mu ijambo rye, uwari uhagarariye Ambasade y’u Rwanda muri Niger ifite icyicaro muri Nigeria, Nkuriyingoma François, Umunyamabanga wa mbere, yibukije ko […]

todayJune 10, 2024

Inkuru Nyamukuru

RDC: Hatangijwe urubanza rw’abakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi

Nyuma y’ibyumweru bitatu muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo hageragejwe guhirika ubutegetsi, abakekwaho kubigiramo uruhare baratangira kuburanishwa none tariki 7 Kamena 2024. Abakekwaho guhirika ubutegetsi uko ari 53 baragezwa imbere y’urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa/Gombe, baburanishwa ku byaha bakekwaho ari byo: gushaka guhirika ubutegetsi, iterabwoba, gutunga intwaro n’ibindi bikoresho by’intambara mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kugerageza kwica, kuba mu ishyirahamwe ry’abagizi ba nabi, kwica, no gutera inkunga iterabwoba. Radio Mpumahanga y’Abafaransa […]

todayJune 7, 2024

Inkuru Nyamukuru

Umwana w’umwaka umwe, yaciye agahigo ko kuba umunyabugeni muto ku isi

Ku mwaka umwe w’amavuko Ace Liam Nana Sam Ankarah uvuka muri Ghana yaciye agahigo ko ari we muhanzi w’igitsinagabo muto ushushanya ku isi, ajya mu gitabo cya guiness world record. Ubuhanga bwa Ace Liam mu gushushanya ni impano ababyeyi be bamubonyemo akiri muto cyane bigatuma aca agahigo nk’aka izina rye rikajya mu bitabo by’amateka. Ku mwaka umwe gusa Ace yagaragaje ubuhanga mu gukora ibishushanyo bibereye ijisho bimutandukanya n’abo banganya imyaka. […]

todayJune 7, 2024

Inkuru Nyamukuru

Maroc: Abantu 8 bishwe n’inzoga, abandi barenga 100 bajya mu bitaro

Ni ibyago bibaye ku nshuro ya kabiri mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa, kuko ku itariki 30 abayobozi b’ahitwa i Meknès bari batangaje itabwa muri yombi ry’abagabo babiri bakekwaho kuba barakoze kandi bagacuruza inzoga y’inkorano ihumanye bigateza urupfu rw’abandi bantu barindwi. Intandaro y’ibyo byago nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cy’aho muri Maroc cya H24, yaturutse ku nzoga ikorwa ari uruvange rwa ‘alcool classique’ n’ibyitwa ‘méthanol’ ndetse na ‘alcool chimique’ bakura muri gaz isanzwe […]

todayJune 6, 2024

Inkuru Nyamukuru

Niyonizeye Fred wabaye umukinnyi mwiza wa shampiyona y’u Burundi yumvikanye na Rayon Sports

Kapiteni w’ikipe ya Vital’o FC yo mu Burundi akaba umukinnyi mwiza wa shampiyona yaho, Fred Niyonizeye ukina hagati mu kibuga yugarira cyangwa asatira ari mu muryango winjira mu ikipe ya Rayon Sports bamaze kumvikana ibishoboka byose. Amakuru agera kuri Kigali Today ahamya neza ko uyu musore wakiniraga ikipe ya Vital’O FC mu gihugu cy’u Burundi akaba yarahembwe nk’umukinnyi mwiza wa shampiyona y’iwabo 2023-2024, yamaze kwemeranya n’ikipe ya Rayon Sports ko […]

todayJune 6, 2024

Inkuru Nyamukuru

Tennis: Ibihugu 10 birahurira i Kigali mu irushanwa rya Bill Jean King Cup 2024

Guhera tariki ya 10 kugeza ku ya 15 Kamena 2024, mu Rwanda harabera irushanwa mpuzamahanga ngarukamwaka rya Tennis mu cyiciro cy’abagore (Billie Jean King Cup), rigarutse mu Rwanda ku nshuro ya kabiri ryikurikiranya. Ni irushanwa rigarutse mu Rwanda ku nshuro ya kabiri nyuma yo kuhabera umwaka ushize ndetse bikaba byari ubwa mbere ribereye ku mugabane wa Afurika kuko ubundi wasanganga ribera ku mugabane w’i Burayi. Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu […]

todayJune 6, 2024

Inkuru Nyamukuru

Ikipe y’igihugu ya Croatia yahawe umugisha na Papa Francis mbere yo gukina #Euro2024

Luca Modric n’ikipe ye y’igihugu ya Craoatia bagiriye uruzinduko mu mujyi wa Vatican, aho bari bagiye gusura papa Francis mbere y’uko imikino ya EURO 2024 itangira. Binyuze mu rugendo rwari rwateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Croatia (HNS) riyobowe na Perezida Marijan Kustic, ikipe y’igihugu yose ya Croatia irimo bamwe mu bakinnyi bakomeye bakina ku mugabane w’i Burayi barimo Luka Modric ari nawe kapiteni w’ikipe y’igihugu, Lucas Vasquez ukinira Real Madrid, […]

todayJune 6, 2024

0%