Umunya-Uganda Ojera Joackiam avuga ko amakuru yavugaga ko yaraye ageze mu Rwanda aje gukinira Police FC bivugwa ko bumvikanye ntaho ahuriye n’ukuri kuko akiri mu Misiri aho agifite imikino 12 yo gukinira ikipe ye.
Ibi Ojera Joackiam yabitangarije Kigali Today mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu kiganiro yayihaye, mu gihe byavugwaga ko yaraye ageze mu Rwanda aje gutangirana imyitozo n’ikipe ya Police FC bivugwa ko yamaze kumvikana nayo kuzayikinira.
Yagize ati “Ibyo ntabwo ari byo, ndi i Cairo ubu,wowe urabona ndi i Kigali?(Abaza umunyamakuru baganiraga mu buryo bw’amashusho).Nk’uko nabivuze mbere mfite imikino 12 isigaye muri shampiyona, nyuma yaho nzareba ikizakurikira. Ntabwo nakubwira ahazaza hanjye ubu.”
Abajijwe niba koko amakuru ahari y’uko yamaze kurangizanya na Police FC kuzayikinira, Ojera Joackiam yavuze ko abayobozi ba Police FC ari inshuti ze ndetse anongeraho ko iyi kipe bivugwa ko imwifuza, kuva ku munsi wa mbere bari abafana be cyangwa bamwishimiraga ariko atazi uko bimeze ubu.
Ojera Joackiam yakiniye Rayon Sports umwaka umwe aho yayigezemo muri Mutarama 2023 asinya amasezerano y’amezi atandatu yatwaranyemo nayo igikombe cy’Amahoro 2023, maze akongera amasezerano yagombaga kurangira mu mpeshyi ya 2024 ariko muri Mutarama ahita yerekeza muri Al Mokawloon Al Arab SC.
Ku wa Gatandatu tariki 08 Kamena 2024, Abanyarwanda baba mu gihugu cya Niger n’inshuti zabo, abahagariye ibihugu byabo, abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’abandi, bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye mu murwa mukuru wa Niger, Niamey, ku nsangamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Kwibuka Twiyubaka”. Mu ijambo rye, uwari uhagarariye Ambasade y’u Rwanda muri Niger ifite icyicaro muri Nigeria, Nkuriyingoma François, Umunyamabanga wa mbere, yibukije ko […]
Post comments (0)