Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 53 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Abahoze bagize itsinda BLU 3 bagiye kongera guhurira mu ndirimbo

Itsinda ryakanyujijeho mu bihe byashize ry’abakobwa b’abahanzikazi bakomoka mugihugu cya Uganda, ryamamaye ku izina rya BLU 3, ryari rigizwe na Jackie Chandiru, Lilian Mbabazi, na Cindy Sanyu, riri kwitegura kongera kwihuza binyuze mu ndirimbo nshya bateguje abakunzi babo. Aba bagore uko ari batatu bivugwa ko basubiye muri studio gukora indirimbo nshya, mu rwego rwo kongera kwihuriza hamwe bijyanye n’igitaramo bategura kongera kunezezamo abakunzi babo mu bihe byahise cyiswe "BLU 3 […]

todayMay 23, 2024

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Yafatanywe inzoga yacuruzaga mu buryo bwa magendu

Umugabo w’imyaka 32 y’amavuko wacururizaga mu Murenge wa Muhoza wo mu Karere ka Musanze, yafatanywe inzoga zo mu bwoko bwa ‘Liqueur’ butandukanye yacuruzaga mu buryo bwa magendu, zifite agaciro k’asaga miliyoni imwe (1Frw). Yafatiwe aho yari yaragize ububiko bwazo mu Mudugudu wa Biremo, Akagari ka Migeshi, mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 21 Gicurasi, ahagana saa sita z’ijoro. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) […]

todayMay 23, 2024

Inkuru Nyamukuru

RDC: Iperereza ku bagerageje guhirika ubutegetsi ryageze ku ki?

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko havuzwe igitero cyagabwe ku Biro bya Perezida wa Repubulika (Palais de la Nation) no ku rugo rw’Umunyapolitiki Vital Kamerhe, babiri mu bari bashinzwe umutekano we bakahasiga ubuzima, iperereza ryahise ritangizwa. Ariko se ryaba rimaze kugera ku ki? Radio y’Abafaransa, RFI, yatangaje ko ibyo bikimara kuba, iperereza no kubazwa byahise bitangira ku bantu bafatiwe muri icyo gitero, ndetse ngo rirakomeje. Abayobozi ba […]

todayMay 23, 2024

Inkuru Nyamukuru

Israel yasabye bimwe mu bihugu gutambamira icyifuzo cy’Umushinjacyaha wo mu rukiko rwa ICC

Israel yasabye ibihugu yise biteye imbere “Nations of the Civilised World" gutambamira icyifuzo cy’Umushinjacyaha wo mu Rukiko Mpanabyaha mpuzamahanga (ICC), usaba impapuro zo guta muri yombi abayobozi ba Israel, zikwiye kwimwa agaciro. Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Yoav Gallant nawe washyizwe hamwe na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu mu bayobozi bagomba gutabwa muri yombi, mu itangazo ryasohowe na La Haye, ku wa mbere tariki 20 Gicurasi 2024, yavuze ko bibabaje kandi biteye […]

todayMay 23, 2024

Inkuru Nyamukuru

Togo: Nta matora rusange ya Perezida wa Repubulika azongera kubaho

Itegeko nshinga rya Togo rishya ryamaze gutangazwa mu igazeti ya Leta, ryemeje ko nta matora rusange y’Umukuru w’Igihugu azongera kubaho, ahubwo azajya atorwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Iri tegeko nshinga ryasohotse mu igazeti aho ritegenya ibigomba gukorwa byose kugira ngo muri Togo hashyirweho Repubulika ya gatanu ndetse inzego zigomba gushyirwa mu myanya mu mezi 12. Perezida uri ku butegetsi muri Togo muri iki gihe, azakomeza kugira ububasha asanganywe kugeza igihe […]

todayMay 22, 2024

Inkuru Nyamukuru

Sobanukirwa n’ibimenyetso biboneka ku myambaro y’abapadiri

Hari abakunda kwibaza ku myambaro y’Abapadiri bo muri Kiliziya Gatolika, ibisobanuro by’amabara yayo, igihe yambarirwa, ndetse n’ibirango biyiriho. Kigali Today yegereye Padiri Nkundimana Theophile, ushinzwe ibya liturujiya muri Arikidiyosezi ya Kigali maze abitangaho ibisobanuro mu buryo burambuye. Ibara ry’umweru: Padiri Nkundimana yasobanuye ko umweru, muri liturujiya ya Kiliziya Gatolika ari ibara ry’umunsi mukuru, rigasobanura ibyishimo. Rikoreshwa ku minsi mikuru ikomeye nka Noheri cg Pasika hamwe no ku minsi y’abatagatifu bakomeye.Ibara ry’icyatsi: […]

todayMay 22, 2024

Inkuru Nyamukuru

Nigaraguye mu maraso kugira ngo mbashe kurokoka (Ubuhamya)

Padiri Kayisabe Vedaste avuga ko kurokoka kwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 abikesha kwigaragura u maraso no kujya kwihisha mu mirambo yari yiciwe ku Kiliza muri Mukarange aho bari bahungiye icyo gihe. Mu buhamya bwe avuga ko Jenoside yamubereye nk’inzira y’umusaraba kuko yayikomerekeyemo akajya akora urugendo rw’inzitane agereranya nk’inzira y’umusaraba Yezu yanyuzemo. Mu gihe cya Jenoside Padiri Kayisabe yari muri Mukarange mu cyahoze ari Komini Muhazi ubu ni mu karere […]

todayMay 22, 2024

Inkuru Nyamukuru

Sitting Volleyball: U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Canada na Brazil muri #Paralympics2024

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore muri Sitting Volleyball yisanze mu itsinda rimwe n’amakipe abiri akomeye ku rwego rw’Isi, ari yo Brazil na Canada mu mikino ya Paralympic 2024 izabera i Paris. Ibi byamenyekanye kuwa Kabiri muri tombola yabaye igaragaza uko amakipe azahura mu mikino paralempike ya 2024 izabera i Paris mu Bufaransa kuva ku tariki ya 28 Kanama 2024 kugeza ku ya 8 Nzeri 2024 aho u Rwanda ruzahagararirwa n’abagore […]

todayMay 22, 2024

Inkuru Nyamukuru

#BAL4: Adekunle Gold, The Ben, Chris Eazy na Alyn Sano bazataramira abakunzi ba Basketball

Mu gihe habura iminsi mike ngo imikino ya kamarampaka (Playoffs) itangire mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2024), hatangajwe urutonde rw’abahanzi bazasusurutsa abakunzi b’umukino wa basketball, bazaba baturutse hirya no hino ku Isi baje gukurikira iyi mikino izatangira ku wa gatanu, tariki 24 Gicurasi. Umunyana-Nigeria uri mu bakunzwe muri iki gihe, Adekunle Almoruf Kosoko uzwi nka Adekunle Gold ni umwe mu bahanzi batangajwe bwa mbere ndetse bazagaragara ku rubyiniro […]

todayMay 21, 2024

0%