Inkuru Nyamukuru

Israel yasabye bimwe mu bihugu gutambamira icyifuzo cy’Umushinjacyaha wo mu rukiko rwa ICC

todayMay 23, 2024

Background
share close

Israel yasabye ibihugu yise biteye imbere “Nations of the Civilised World” gutambamira icyifuzo cy’Umushinjacyaha wo mu Rukiko Mpanabyaha mpuzamahanga (ICC), usaba impapuro zo guta muri yombi abayobozi ba Israel, zikwiye kwimwa agaciro.

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Yoav Gallant nawe washyizwe hamwe na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu mu bayobozi bagomba gutabwa muri yombi, mu itangazo ryasohowe na La Haye, ku wa mbere tariki 20 Gicurasi 2024, yavuze ko bibabaje kandi biteye isoni kwivanga mu ntambara Israel imazemo amezi asaga arindwi ihanganye n’umutwe wa Hamas.

Uburakari bwa Israel kuri icyo kifuzo cy’Umushinjacyaha wa ICC cyo guta muri yombi bamwe mu bayobozi ba Israel, bwanageze kuri Leta zunze Ubumwe za Amerika zamaganye ukuntu Umushinjacyaha Karim Khan wa ICC, yashyize abayobozi ba Israel ku rwego rumwe n’abayobozi ba Palestine na Hamas, akabasabira inyandiko zibata muri yombi icyarimwe.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Israel Tal Heinrich yagize ati, “Turasaba ibihugu byo mu Isi iteye imbere kandi yigenga ko badashyigikira ibyihebe n’ukorana nabyo, guhagararana na Israel. Mugomba kwamagana iyi ntambwe.”

Yakomeje agira ati, “Mukore uko mushoboye mumenye ko ICC ibumvise. Nimutambamire icyemezo cy’Umushinjacyaha kandi mutangaze ko no mu gihe izo mpapuro zatangwa, mutazazishyira mu bikorwa. Kubera ko ibi ntibireba abayobozi bacu gusa, ahubwo ni uburyo bwacu bwo gushobora gukomeza kubaho.”

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri w’ingabo Gallant, yagize ati, “Kumva Umushinjacyaha Karim Khan agerageza kwangira Leta ya Israel uburenganzira bwo kwirwanaho no kwirinda, ndetse no gushaka uko yagaruza abaturage bayo batwawe bunyago (bagifitwe na Hamas), bikwiye kwamaganwa.”

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, bitangaza ko hari Abanya-Israel bagera ku 125 bagifitwe n’umutwe wa Hamas, guhera ku itariki 7 Ukwakira 2023, ubwo Hamas yagabaga igitero muri Israel kikica abantu bagera mu 1200 nk’uko bigaragara mu mibare yatanzwe na Leta ya Israel.

Nho inzego z’ubuvuzi muri Gaza zo zitangaza ko abagera ku 35000 ari bo bamaze kugwa mu ntambara Israel yahise igaba muri Gaza mu rwego kurimbura uwo mutwe wa Hamas, no kubohora Abanya-Israel bagifungiyeho.

Umushinjacyaha Khan ku wa mbere yatangaje ko Israel ifite uburenganzira bwo kurwana ku baturage bayo no kabarinda ariko yongeraho ko, “Ubwo burengenzira nubwo bimeze bityo, budakuraho inshingano Israel cyangwa se ikindi gihugu icyo ari cyo cyose gifite, zo kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga intambara.”

Yakomeje avuga ko intego izo ari zo zose igisirikare cya Israel gifite muri Gaza, Ubushinjacyaha bubona ko uburyo burimo, “Kwica abaturage b’Abasivili ubigambiriye, kubicisha inzara, kubashyira mu bibazo bikomeye birimo no kubabaza umubiri byose bigize ibyaha bihanwa n’amategeko.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Togo: Nta matora rusange ya Perezida wa Repubulika azongera kubaho

Itegeko nshinga rya Togo rishya ryamaze gutangazwa mu igazeti ya Leta, ryemeje ko nta matora rusange y’Umukuru w’Igihugu azongera kubaho, ahubwo azajya atorwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Iri tegeko nshinga ryasohotse mu igazeti aho ritegenya ibigomba gukorwa byose kugira ngo muri Togo hashyirweho Repubulika ya gatanu ndetse inzego zigomba gushyirwa mu myanya mu mezi 12. Perezida uri ku butegetsi muri Togo muri iki gihe, azakomeza kugira ububasha asanganywe kugeza igihe […]

todayMay 22, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%