Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 66 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

Kenya: Hari Ingabo z’u Rwanda zitabiriye imyitozo yateguwe n’Igisirikare cya Amerika

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda(MoD), yatangaje ko hari abasirikare b’u Rwanda bari kumwe na bagenzi babo baturuka mu bihugu 23 byo hirya no hino ku Isi, mu myitozo ikomeye yiswe ’Codenamed Justified Accord’ ibera muri Kenya. Iyi myitozo irimo gukorwa kuva tariki 25 Gashyantare kugera tariki 07 Werurwe 2024, itegurwa n’Igisirikare cya Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA), gikorera mu Burayi bw’Amajyepfo (SETAF-AF). Ni imyitozo irimo gukorerwa mu kigo cya gisirikare cyo […]

todayFebruary 28, 2024

Inkuru Nyamukuru

Umujyi wa Kigali washyize umucyo ku nyubako zisenywa zamaze kuzura

Umujyi wa Kigali watangaje impamvu hari inyubako zijya zisenywa kandi zamaze kubakwa kuko ba nyirazo baba batakurikije icyo amategeko ateganya. Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel avuga ko abantu basenyerwa bituruka kuba barubatse nta cyangombwa bafite bakabikora mu buryo bunyuranyije n’Amategeko kandi budakurikije igishushanyo mbonera cy’umujyi. Ati “Umujyi wa Kigali wakoze ubugenzuzi usanga hari abantu bubatse mu buryo budakurikije amategeko abo ni abubatse badafite uruhushya harimo abagiye bubaka mu mbago […]

todayFebruary 28, 2024

Inkuru Nyamukuru

NIDA yatangije icyumweru cyo gukemura ibibazo bijyanye n’indangamuntu

Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2024, ku biro by’Umurenge wa Kinigi hazindukiye imbaga y’abaturage bo mu ngeri zitandukanye, barimo abagabo, abagore ndetse n’urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye. Mu bitabiriye iyo gahunda harimo n’abanyeshuri Ni muri gahunda y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu (NIDA), ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, y’icyumweru kijyanye n’ubukangurambaga bugamije gufotora abadafite indangamuntu no gukemura ibibazo by’irangamimerere, byakunze kuba imbogamizi ku baturage bifuza icyo cyangombwa. […]

todayFebruary 28, 2024

Inkuru Nyamukuru

Gen Patrick Nyamvumba yasabiwe kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania

General Patrick Nyamvumba yasabiwe guhagararira u Rwanda muri Tanzania, naho Fatou Harerimana asabirwa guhagararira u Rwanda muri Pakistan. General Patrick Nyamvumba Ibi ni bimwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Gen Nyamvumba yari amaze igihe nta mwanya w’ubuyobozi yumvikanaho, akaba yari yarigeze guhagarikwa ku mirimo yariho tariki 27 Mata 2020, ubwo hasohokaga itangazo rya Minisitiri w’Intebe rimenyesha […]

todayFebruary 28, 2024

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Biruta yakiriye Abadepite b’u Bwongereza bashinzwe uburenganzira bwa muntu

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yakiriye intumwa za komite ihuriweho n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza ishinzwe uburenganzira bwa muntu, zaje kureba aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’abimukira n’iterambere ry’ubukungu. Aba badepite bo mu Bwongereza bageze mu Rwanda ku wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2024, nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yabitangaje. Minisitiri Dr Biruta ubwo yakiraga iri tsinda ry’Abadepite b’u Bwongereza […]

todayFebruary 27, 2024

Inkuru Nyamukuru

Amerika yagennye intumwa yihariye muri Sudani

Leta zunze ubumwe z’Amerika yagennye intumwa yihariye muri Sudani, mu rwego rwo kwongera kugerageza bundi bushya, kwumvisha impande zihanganye gushyira intwao hasi bakayoboka ibiganiro. Tom Perriello, wahoze muri kongre y’Amerika, akaba yaranabaye intumwa idasanzwe mu karere k’ibiyaga bigari, niwe uzaba ahagarariye Ameriak muri Sudan, akazaba ashinzwe guhuza ingamba z’Amerika muri Sudani gushyigikira ibikorwa bya Amerika mu guhosha amakimbirane nkuko bikubiye mu itangazo ry'ibiro by'umunyamaba wa Ameriak ushinzwe ububanyi n'amahanga Antony […]

todayFebruary 27, 2024

Inkuru Nyamukuru

Abakoresha umuhanda bashimiwe uko bitwaye mu gihe cya Tour du Rwanda

Polisi y’u Rwanda irashimira imyitwarire yaranze abaturarwanda by’umwihariko abakoresha umuhanda mu gihe isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ ryabaga ku nshuro ya 16, rikabasha kurangira neza nta mbogamizi ibayeho. Byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, ubwo hasozwaga iri rushanwa, mu muhango wabereye kuri Kigali Convention Center (KCC), mu murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo kuri iki cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare. Yagize ati:” […]

todayFebruary 27, 2024

Inkuru Nyamukuru

Umunyamabanga mukuru wa UN yasabye gahenge muri Gaza

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres yongeye gusaba agahenge k’ibikorwa by’ubutabazi muri Gaza anasaba ko abatwawe bunyago n’umutwe wa Hamas bose barekurwa. Guterres asabya agahenge mu gihe ibintu birushaho kuzamba mu ntambara ibera mu muhora wa Gaza. Bwana Antonio Guterres ibyo yabigarutseho i Geneve mu Busuwisi ku wa mbere, ubwo akanama ka ONU ku burenganzira bwa muntu katangiraga inama y’ibyumweru bitandatu. Uyu munyamabanga wa ONU yavuze ko “nta kintu na […]

todayFebruary 27, 2024

Inkuru Nyamukuru

Abigishijwe ikoranabuhanga bakiri bato bibafasha kwiga neza Kaminuza – Ubusesenguzi

Abigisha muri Kminuza n’abatanga amahugurwa ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mashuri, baratangaza ko ikoranabuhanga ritangiriye kwigwa mu mashuri abanza, rifasha abiga mu yisumbuye na Kaminuza kurikomezamo. Basanga abigishijwe ikoranabuhanga bakiri bato bibafasha gukomeza neza imyigire yabo Bagaragaza ko mu Isi ya none abantu bakeneye gukoresha ikoranabuhanga, ariko hari n’umukoro ukomeye wo guhindura abakoreshaga uburyo gakondo mu burezi, kwimukira mu buryo bw’ikoranabuhanga, ndeste bikanagaragara mu bakererewe kurikoresha kuko usanga na bo badahita […]

todayFebruary 27, 2024

0%