Inkuru Nyamukuru

Amerika yagennye intumwa yihariye muri Sudani

todayFebruary 27, 2024

Background
share close

Leta zunze ubumwe z’Amerika yagennye intumwa yihariye muri Sudani, mu rwego rwo kwongera kugerageza bundi bushya, kwumvisha impande zihanganye gushyira intwao hasi bakayoboka ibiganiro.

Tom Perriello, wahoze muri kongre y’Amerika, akaba yaranabaye intumwa idasanzwe mu karere k’ibiyaga bigari, niwe uzaba ahagarariye Ameriak muri Sudan, akazaba ashinzwe guhuza ingamba z’Amerika muri Sudani gushyigikira ibikorwa bya Amerika mu guhosha amakimbirane nkuko bikubiye mu itangazo ry’ibiro by’umunyamaba wa Ameriak ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken

Azaba ashinzwe kandi guhuza ibikorwa by’ubutabazi kugirango bibashe kugera aho bikenewe n’inkunga ku baturage ba Sudani mu gihe bashakisha uburyo bagera ku kwishyira ukizana, amahoro n’ubutabera.

Intambara yadutse muri Mata umwaka ushize, hagati y’ingabo z’igihugu cya Sudani n’umtwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF), nyuma y’uko bari bamaze kunanirwa kumvikana ku buryo bakwihuza ngo igihugu kigere ku buyobozi bwa gisivili.

Iyi ntamara imaze kugwamo abantu ibihumbi n’ibihumbi mugihe miliyoni 1.6 bahunze naho abandi bagera muri miliyoni 25, ni ukuvuga abarenga icya kabiri cy’abaturage ba Sudani, byabaye ngombwa ko barambiriza ku mfashanyo mpuzamahanga, nk’uko imibare ya ONU n’iy’imiryango yigenga ibigaragaza.

Amerika na Arabia Saoudite bayoboye ibiganiro bitandukanye hagati y’impande zombi, ariko byageze ku bintu bike cyane.

Abagize inteko ishinga amategeko y’Amerika bamaze amezi bagerageza gushyiraho umwanya watuma ibibazo bya Sudani byitabwaho ku buryo bwihariye, n’ubwo ishyirwaho rya Perriello, rinagamije gusiba icyuho cyasizwe n’ambasaderi w’Amerika i Khartoum, John Godfrey, wacyuye igihe.

Godfrey, yabaye ambasaderi wa mbere w’Amerika, i Khartoum, muri kimwe cya kane cy’ikinyejana icyabonwaga, nk’ikimenyetso cy’icyizere, nyuma y’uko uwabaye umuyobozi w’igitugu igihe kirekire, Omar al-Bashir, akuwe ku butegetsi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abakoresha umuhanda bashimiwe uko bitwaye mu gihe cya Tour du Rwanda

Polisi y’u Rwanda irashimira imyitwarire yaranze abaturarwanda by’umwihariko abakoresha umuhanda mu gihe isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ ryabaga ku nshuro ya 16, rikabasha kurangira neza nta mbogamizi ibayeho. Byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, ubwo hasozwaga iri rushanwa, mu muhango wabereye kuri Kigali Convention Center (KCC), mu murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo kuri iki cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare. Yagize ati:” […]

todayFebruary 27, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%