Isimbi Laura Karengera yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Kayirebwa “Tarihinda” yakunzwe cyane mu Rwanda no hanze mu myaka ya za 90. Isimbi yavukiye i Bruxelles mu Bubirigi taliki 21 Ukwakira 1977. Ni umwana wa Cecile Kayirebwa. Avukana n'abana bane bavukana aribo Eric Kirenga, Diane Numukobwa na Serge Cyusa. Umva ibindi byinshi kuri we hano:
Muri kino kiganiro Gentil Gedeon aragaruka ku barwanyi b'abanyamahanga barwanira mu gisirikare cy'ubufaransa. Barwanirira Ubufaransa aho abandi bananiwe.
Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza araganira n'abayobozi baturutse muri MINICOM, MINALOC, na MINAGRI, ku bibazo bikomeje kugaragara mu buhinzi, aho abahinzi bakomeje kubura isoko ry'umusaruro wabo, ndetse n'iryo babonye amafaranga bahabwa akaba ari make cyane ugereranije n'ayo baba bashoye.
Muri kino kiganiro, Anne Marie ari kumwe na Emmy Muzora, umuyobozi mukuru wa WASC; baraganira ku bijyanye n'amazi mu Rwanda, uburyo agera ku baturage, ibibazo birimo, agera ku baturage gute, n'ibindi byinshi.
Muri kino kiganiro, Anne Marie Niwemwiza ari kumwe na Dr. James Gashumba, umuyobozi wa Rwanda Polytechnic (Ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro) na Ing. Diogene Murindahabi (IPRC - Kigali). Urabasha gusobanukirwa ni kino kigo: aho gihurira na IPRC na WDA, ibyo gikora, n'ibindi byinshi
On this program, Vincent Gasana talks with Swedish ambassador and Senator Tito Rutaremana about the similarities between Swedish & Rwandan political movements, consensus democracy and more. He also hosts Frederic Golooba Mutebi to talk about expectations for the East African Community and its role in lifting the region out of the poverty and wars.