Uncategorized

64 Results / Page 6 of 8

Background

Uncategorized

Ubu ntago ari umwanya wo gukora ubukwe – Minisitiri Busingye

Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye agereranya Coronavirus n’intambara y’amasasu, ku buryo ngo atari umwanya wo gukora ubukwe cyangwa izindi gahunda zikorwa mu bihe by’amahoro. Busingye yavuze ibi nyuma y’uko hari abantu batangarije KT Radio, ko bumvise cyangwa babonye bagenzi babo biyemeza kubana badasezeranye mu murenge no mu rusengero, bitewe n’uko iyo serivisi itarimo gutangwa muri ibi bihe. Minisitiri w’Ubutabera avuga ko bitewe n’uko icyorezo nta muntu […]

todayApril 18, 2020 28

Uncategorized

Coronavirus: Umubare w’abakira uriyongera ariko nta kwirara – MINISANTE

Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko n’ubwo umubare w’abakira Icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda ukomeje kwiyongera nta kwirara kuko Isi icyugarijwe n’icyo cyorezo. Inzego z’ubuzima za MINISANTE n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) mu Rwanda bagaragaza ko u Rwanda rufite ibikoresho bihagije byo kwita ku barwayi kandi bigakorwa ku buntu. Umva inkuru irambuye hano:

todayApril 17, 2020 28

Inkuru Nyamukuru

Volks Wagen yasohoye abashoferi 159 bazabikora kinyamwuga

Uruganda rw'Imodoka za Volks Wagen (rukorera mu Rwanda), rubifashijwemo n'Ikigega cy'Abadage gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (GIZ) ndetse na Leta y'u Rwanda, rwatanze bwa mbere impamyabumenyi ku bashoferi 159 bazabikora kinyamwuga. Muri aba bashoferi harimo abarangije kwiga muri kaminuza, ndetse 62 muri bo ni abagore n'abakobwa. Volks Wagen na GIZ bavuga ko bifuza gukomeza iyi gahunda yo kwigisha abashoferi biganjemo abagore, ibirenze kugira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, bitewe n'uko u Rwanda ngo […]

todayDecember 3, 2019 22

Uncategorized

Rubavu: Umupaka wa Gisenyi – Goma wafunzwe by’agateganyo

Nyuma y’uko mu mujyi wa Goma hagaragaye umuntu wa kabiri wahitanywe n’icyorezo cya Ebola, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwafunze by’agateganyo umupaka wa Gisenyi-Goma. Ibi bikozwe mu rwego rwo gukomeza kwirinda ko Ebola yakwinjira mu Rwanda, cyane ko hagati ya Goma na Gisenyi hahora urujya n’uruza rw’abaturage ku mpande zombi mu bucuruzi bwambukiranya umupaka. Gasana Marcellin yavuganye na Sylidio Sebuharara:

todayAugust 1, 2019 135

Inkuru Nyamukuru

Amakuru y’abaturage ku budehe adahinduwe nta nduru byakongera gutera – Abaturage ba Huye

Mu gihe bivugwa ko noneho Abanyarwanda bashobora kuzashyirwa mu byiciro bitanu by’ubudehe, abatuye i Huye bavuga ko amakuru yatanzwe n’abaturage adahinduwe nta nduru byakongera gutera. Banabigaragarije abakozi b’umuryango Transparence International, ubwo babasabaga kubaha ibitekerezo ku byo babona byahindurwa mbere y’uko ibi byiciro bishyashya byazatangira gushyirwa mu bikorwa. Umva inkuru irambuye hano:

todayJuly 24, 2019 26

Uncategorized

Uhuru Kenyatta si umuza w’u Rwanda na Uganda – Min Sezibera Richard

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yabwiye itangazamakuru ko abatekereje ko Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yagenzwaga no guhuza u Rwanda na Uganda bibeshya kuko atari umuhuza mu kibazo kiri hagati y’ibihugu byombi. Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yabivugiye mu kiganiro abaminisitiri bagiranye n’abanyamakuru, cyavugaga ku byavuye mu mwiherero wa 16 w’abayobozi bakuru b’igihu. AUDIO:

todayMarch 13, 2019 22

0%