Inkuru Nyamukuru

Menya amateka y’umuhanzi Musoni Evariste benshi bitiranyaga n’Umurundi

todayJanuary 11, 2023 309

Background
share close

Umuhanzi Musoni Evariste yavukiye mu Rwanda ku Kibuye (Karongi) mu 1948, ahunga mu 1973 ari kumwe na nyina bajya mu Burundi, abavandimwe be bahungira mu bindi bihugu, nyuma y’uko ise yiciwe mu Rwanda mu 1963 mu mvururu zishingiye ku ivangura ryari ryaratangiye mu 1959.

Musoni Evariste

Akiri mu Rwanda, Musoni Evaritse yaririmbye indirimbo zitandukanye harimo ize bwite n’izo yacuranganye na orchestre Les Colombes nka Unca iki, Ngwino, Umugabo mu kaga, Sekidamage, Umwana urira n’izindi; ageze no mu Burundi akomeza umwuga ariko aririmba mu Kirundi kugira ngo akomeze kwagura isoko ry’ibihangano bye.

Hashize imyaka itatu ageze mu Burundi, habaye irushanwa ry’indirimbo ryateguwe na Radiyo Burundi aririmba iyitwa Mubyeyi ndetse iza mu za mbere, ari nayo yatumye Abarundi bibwira ko Musoni Evariste ari Umurundi.

Mu Kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radiyo, Musoni Evariste yaragize ati ‘nawe urabyumva ntabwo nari kuririmba mu rundi rurimi rutari Ikirundi kandi ryari irushanwa rya Radiyo Burundi! Iyo ndirimbo yarakunzwe cyane by’umwihariko n’ababyeyi b’Abarundikazi.’

Ku ruhande rw’u Burundi, abakomeje kumva indirimbo za Musoni Evariste bari bazi ko ari Umurundi, ku ruhande rw’u Rwanda abataramenye ko yahunze ariko bumva indirimbo ze z’Ikirundi nabo bumvaga ko ari Umurundi, usibye abari bamuzi akiri mu Rwanda bazi n’indirimbo yasize kuri Radiyo Rwanda.

Mu Burundi yahamaze imyaka 15, nyuma ajya muri muri Canada nabwo ahunze ibibazo by’ivangura nk’ibyari mu Rwanda; agezeyo amara igihe kinini nta makuru ye azwi by’umwihariko mu rwego rw’ubuhanzi, ku buryo ku mpande zombi hari n’abatekerezaga ko yatabarutse.

Mu batekerezaga ko Musoni Evariste atakiriho, harimo umuhanzi w’Umurundi Big Fariouz (Big Fizzo), wasubiyemo indirimbo yitwa Sinarinzi, hanyuma ku gifuniko cy’umuzingo (album) imbere y’izina ry’indirimbo yandikaho Musoni Evariste arenzaho ijambo ‘RIP’ bivuze ngo ruhukira mu mahoro.

Nyuma ariko Big Fizzo yaje kumenya ko Musoni ariho, aramushaka amwiseguraho, Musoni na we nk’umubyeyi ushyira mu gaciro amubwira ko nta kibazo, ntiyirirwa anamwishyuza kuba yarasubiyemo indirimbo ye nta burenganzira.

Mu ndirimbo za Musoni Evariste z’Ikirundi zakunzwe cyane harimo: Sinarinzi, Amayobera, Sangwe kiyago n’izindi. Avuga ko ari we wigishije gucuranga gitari nyakwigendera Mutamuriza Annonciata wamamaye nka Kamaliza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umuraperi Meek Mill yasabye imbabazi ku bwo gufatira amashusho y’indirimbo muri Perezidansi ya Ghana

Umuraperi Meek Mill yasabye imbabazi nyuma yo gufatira amashusho y’indirimbo mu ngoro y’umukuru w’Igihugu cya Ghana Nana Akufo-Addo. Mu mpera z’icyumweru gishize, umuraperi Meek Mill wari umaze iminsi mu biruhuko muri Ghana, yasangije amashusho y’indirimbo yafatiye mu murwa mukuru Accra, ariko hakabamo amashusho make atishimiwe n’abaturage. Ayo mashusho Meek yasabiye imbabazi yerekana imbere mu nzu ya ‘Jubille House’, ari na yo ngoro ya Perezida w’iki Gihugu. Ni mugihe andi mashusho […]

todayJanuary 11, 2023 136

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%