Inkuru Nyamukuru

Bimwe mu by’ingenzi byagarutsweho mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yagiranye n’abanyamakuru

todayMarch 5, 2019 28

Background
share close

Mu kiganiro Ministri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda DR. Richard Sezibera yagiranye n’abanyamakuru, yatangaje ko hari abanyarwanda barenga 900 bamaze kwirukanwa muri Uganda hakaba abandi babarirwa muri 190 bakiri muri gereza z’icyo gihugu. Yahakanye kandi ibyavuzwe na bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda ko haba hari ingabo z’u Rwanda zashyizwe ku mupaka w’u Rwanda n’icyo gihugu. Ku mirambo yagiye iboneka mu kiyaga cya Rweru kiri ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, Minisitiri Sezibera avuga ibyo muri Rweru byabazwa u Burundi kuko u Rwanda ngo rufite amarimbi azwi yanatangajwe mu igazeti ya Leta.

Umva bimwe mu by’ingenzi byaranze ikiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yagiranye n’abanyamakuru,hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Uganda n’abandi ntibagena uko Umunyarwanda abaho – Dr Sezibera

Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Dr Richard Sezibera yibukije Abanyarwanda ko n’ubwo Uganda itava ku izima, ngo atari cyo gihugu kibagenera kubaho. Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa kabiri, bwana Sezibera yasobanuye ko hari uburyo bwashyizweho butuma ubucuruzi bw’u Rwanda budahungabanywa n’ibibazo biri mu muhora wa ruguru, unyuzwamo ibicuruzwa bituruka mu gihugu cya Uganda. Umva inkuru irambuye hano:

todayMarch 5, 2019 22

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%