Inkuru Nyamukuru

Perezida wa Uganda yarezwe mu rukiko ashinjwa “kublocka” umuturage kuri Twitter

todayAugust 27, 2019 36

Background
share close

UmunyaUganda wiga muri Leta Zuze Ubumwe z’Amerika yareze mu rukiko Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, amushinja kuba yaramubolotse (block) ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.

Hillary Seguya wiga mu ishuri rikuru rya Harvard aho muri Amerika, yatanze ikirego cye mu rukiko rukuru rw’I Kampala ku wa mbere wa kino cyumweru, aho yifuza ko uru rukiko rwemeza ko kuba Perezida Museveni yaramublotse bijyanye no guhonyora uburenganzira ahabwa n’itegekonshinga rya Uganda bwo kudashyirwa mu kato.

Seguya avuga ko Perezida Museveni yamublotse tariki 30 Nyakanga, 2019, ku buryo ngo atabashaka kumukurikirana, kubona ubutumwa bwe, kumwandikira, n’ibindi; kandi ngo ibi yabikoze atabanje kumuteguza.

Usibye Perezida Museveni, bwana Seguya yareze kandi umuvugizi wa leta ya Uganda Ofwono Opondo n’umuyobozi wa Polisi ya Uganda Asan Kasingye kuba nabo baramublotse ku rubuga rwa Twitter.

Mu kirego cye, bwana Seguya avuga ko imbuga za Twitter za bano bayobozi zifashishwa mu gutangaza amakuru kuri rubanda, kandi abanyagihugu nabo bakabasha gutangiraho ibitekerezo.

Agira ati:”Nk’umunyaUganda uba hanze y’igihugu, Twitter nibwo buryo bwonyine mbasha kubonamo amakuru yerekeranye n’uko igihugu kiyobowe, nkabasha no kuvugana n’abayobozi bacyo”.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The Citizen cyo muri Tanzania, ivuga ko atari ubwa mbere umuturage arega umukuru w’igihugu mu rukiko kubera ko yamublotse ku mbuga nkoranyambaga. Mu kwezi gushize, Perezida w’Amerika Donald Trump nawe yarezwe mu rukiko n’umuturage wamushinjaga kuba yaramublotse, kandi uyu muturage aratsinda. Icyemezo cy’urukiko kikaba cyaravugaga ko urubuga rwa Twitter rwa Perezida Trump ari ahantu hashobora guhurira abantu benshi kandi ko adafite uburenganzira bwo kubuza abatavuga rumwe nawe kubona ubutumwa anyuza kuri uru rubuga, yitwaje gusa ko ngo atabishimiye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amajyaruguru: Abanyamadini barasabwa kugira uruhare mu kurwanya umwanda mu baturage

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, arahamagarira Abantamadini n’Abanyamatorero gufasha abayobozi mu nzego z’ibanze, kwita ku kibazo cy’umwanda wugarije baturage muri iyo ntara. Mu nama iherutse kubera mu karere ka Musanze, yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’ubuyobozi bw’Amadini n’Amatorero, ubuyobozi mu nzego za Leta bwasanze ari ngombwa ko hitabazwa n’abanyamadini mu kurandura burundu ikibazo cy’umwanda muri iyo ntara ifite ba Mukerarugendo benshi bayigana. Mu ntara y’amajyaruguru hakaba hari hamaze iminsi hatangirijwe ukwezi […]

todayAugust 27, 2019 30

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%