“Abatuye Karama bari muri paradizo batabizi”, Mayor Nzaramba
Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba aravuga ko abatujwe mu midugudu y’icyitegererezo bakomeje gusaba amafunguro, ngo bari bakwiye kwihangana bagategereza imibereho myiza bazagira mu gihe gito kiri imbere. Mugenzi wacu Simon Kamuzinzi yagereranyije imibereho mu mudugudu w’icyitegererezo w’i Karama watashywe na Perezida Kagame mu mezi atatu ashize, hamwe n’utundi duce twatuwemo kera babanje kuhinubira ariko kuri ubu hakaba hamaze kuryohera abahatuye. Umva inkuru irambuye
Post comments (0)