Umugabane wa Africa ni umwe mu migabane irindwi igize isi. Uza ku mwanya wa kabiri mu bunini (kiliometero kare 30,370,000), ndetse no ku mwanya kabiri mu guturwa (abaturage 1,225,080,510).
Kuri ubu Africa igizwe n’ibihugu 54 byigenga kandi byemewe mu ruhando mpuzamahanga n’ibindi 2 bigiharanira kwemerwa nk’ibihugu byigenga ari byo Somaliland na Republika ya Sahrawi.
Ibihugu by’Afurika byinshi bimaze kubona ubwigenge byahisemo guhindura amazina yabyo, bisubira ku mazina byari bisanganywe mbere y’umwaduko w’abakolini.
Ushobora kwibaza icyo amazina y’ibihugu bimwe na bimwe byo ku mugabane wa Afurika asobanura. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri aya mazina, rimwe na rimwe aba afite ibisobanuro bitunguranye cyane.
1.Maroc
Maroc ikomora izina ryayo ku izina ry’umwe mu migi igize iki gihugu witwa Marrakech. Uyu mugi kera witwaga Marrakch, bikaba bivugwa ko wari urwunge rw’amagambo « Amur » bivuga “Igihugu” na « Akouch » bivuga “Imana”. Ni ukuvuga ko Maroc bisobanura “Igihugu cy”Imana”.
2. Guinea
Inkomoko n’igisobanuro by’iri zina ntibivugwaho rumwe n’abantu batandukanye. Bamwe bakeka ko rituruka ku ijambo ry’ikiberbère (Ururimi rukoreshwa cyane muri Afurika y’amajyaruguru) « Akal n-Iguinawen » risobanura “Igihugu cy’abantu bafite uruhu rwirabura”. Ni mu gihe hari abandi bavuga ko iri zina rikomoka ku ijambo “Djine” ryo mu rurimi rwitwa Sousou rukoreshwa cyane aho muri Guinée, risobanura “Umugore”.
3. Angola
Izina ry’iki gihugu rikomoka ku rurimi rwa kimbundu rukoreshwa cyane n’abaturage bo mu bwoko bwa Ambudu baba Angola. Muri urwo rurimi, ijambo “Nogola” risobanura “Umwami”.
4. Tunisia
Izina rya Tunisia rituruka ku murwa mukuru wa kino gihugu ari wo Tunis. Tunis nabyo biva ku ijambo ryo mu kiberbère risobanura ngo “Kurara (ahantu)”.
5. Benin
Izina Benin rikomoka ku ijambo “ubini” risobanura ngo “ahantu hakemurirwa amakimbirane”. Benin kandi ni urwunge rw’amagambo abiri “Oba” risobanura “umuyobozi” (gouverneur mu gifaransa”) na ‘Bini” risobanura “abaturage”.
6. Eritereya
Izina rya kino gihugu rikomoka ku ijambo ry’ikigereki « Erythraia » risobanura “Ibara ry’umutuku”. Impamvu rero Eritereya yahawe rino zina ni uko ikora ku nyanja itukura (Red Sea) iri hagati y’umugabane wa Afurika na Aziya.
7. Moritaniya
Iri zina rikomoka ku ijambo ryo mu kilatini « mauretania », risobanura “Ubutaka/Igihugu cy’aba-Maures”. Maures akaba ari bumwe mu moko ya mbere yabaye muri Afurika y’amajyaruguru (mu gice cy’uburengerazuba); bakaba bafite aho bahurira n’aba-Berbere.
8. Niger na Nigeria
Mu gihe hari abakeka ko amazina ya bino bihugu akomoka ku kilatini “Niger” bisobanura “Umukara”, si ko bimeze. Ahubwo aya mazina akomoka ku ijambo ryo mu rurimi rw’abatuareg “n’eghirren” risobanura ngo “Amazi atemba”; bihereye n’ubundi ku mugezi wa Niger unyura mu bihugu byinshi byo muri Afurika y’uburengerazuba.
9. Burkina Faso
Izina rya kino gihugu rituruka mu ndimi ebyiri zikoreshwa ari zo Moré (Burkina bisobanura Ubunyangamugayo) na Dioula (Faso bisobanura Igihugu).
Burkina Faso rero ni Igihugu cy’abantu b’inyangamugayo.
10. Gambia
Iki gihugu gikomora izina ryacyo ku mugezi wa Gambia. Gambia nabyo bigakomoka ku ijambo ry’ikinyaportugal “cambio” risobanura ngo isoko. Bivugwa ko iri zina rishobora kuba ryaraturutse ku kuba ku nkengero z’uyu mugezi ari ho icuruzwa rya mbere ry’abanyafurika mu bucakra ryahereye.
Post comments (0)