Inkuru Nyamukuru

Ibyo gukubitwa muri Gereza ya Mageragere nta shingiro bifite – Nirere

todayOctober 30, 2019 44

Background
share close

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, iramaganira kure ibihuha bivuga ko imfungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Mageragere na Rubavu zikubitwa.

Perezida w’iyi komisiyo Madame Nirere Madeleine, yabisobanuye ku wa kabiri, imbere y’Inteko Ishinga Amategeko (imitwe yombi), ubwo yayigezagaho raporo y’ibyakozwe na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu mwaka ushize, ndetse n’ibiteganywa muri 2019-2020.

Raporo yakozwe na Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu mwaka wa 2018-2019, igaragaza ko mu magereza amwe n’amwe, cyane cyane iya Rwamagana, hari ubucucike bukabije bw’abafungiwemo, ku buryo ngo hari abacumbikiwe mu tuzu twa shitingi.

Iyi komisiyo ivuga ko ubucucike mu magereza bwongeye kungana nk’ubwariho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo inkiko gacaca zari zitarajyaho.

Komisiyo ikomeza isobanura ko ubucucike bw’imfungwa muri za gereza bwavuye kuri 96.6% muri 2014 bugera kuri 124.8% muri 2019, bitewe no kwiyongera kw’ibyaha by’ubujura, ibiyobyabwenge no gusambanya abana.

Gereza irusha izindi zose ubucucike ni iya Rwamagana, ariko n’iza Musanze, Gicumbi, Bugesera, Huye, Rusizi na Muhanga nazo ngo ntizorohewe.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ese waba uzi icyo amazina y’ibihugu by’Afurika asobanura?

Umugabane wa Africa ni umwe mu migabane irindwi igize isi. Uza ku mwanya wa kabiri mu bunini (kiliometero kare 30,370,000), ndetse no ku mwanya kabiri mu guturwa (abaturage 1,225,080,510). Kuri ubu Africa igizwe n’ibihugu 54 byigenga kandi byemewe mu ruhando mpuzamahanga n’ibindi 2 bigiharanira kwemerwa nk’ibihugu byigenga ari byo Somaliland na Republika ya Sahrawi. Ibihugu by’Afurika byinshi bimaze kubona ubwigenge byahisemo guhindura amazina yabyo, bisubira ku mazina byari bisanganywe mbere […]

todayOctober 29, 2019 546

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%