Ibyo gukubitwa muri Gereza ya Mageragere nta shingiro bifite – Nirere
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, iramaganira kure ibihuha bivuga ko imfungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Mageragere na Rubavu zikubitwa. Perezida w’iyi komisiyo Madame Nirere Madeleine, yabisobanuye ku wa kabiri, imbere y’Inteko Ishinga Amategeko (imitwe yombi), ubwo yayigezagaho raporo y’ibyakozwe na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu mwaka ushize, ndetse n’ibiteganywa muri 2019-2020. Raporo yakozwe na Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu mwaka wa 2018-2019, igaragaza ko mu magereza amwe n’amwe, cyane […]
Post comments (0)